Abafana ba Arsenal mu Rwanda baremeye abarokotse jenoside batishoboye

Ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange mu Karere ka Kayonza, maze baremera abarokotse Jenoside batishoboye.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Mukarange mu mpera z’icyumweru gishize, abagize iri huriro baremeye imiryango 25 y’abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Kagali ka Nyawera, mu Murenge wa Mwili wo muri aka karere, babaha ihene zigera kuri 52 zo kubafasha kwikenura, nk’uko Ntibarikure Simon, uhagarariye iri tsinda yabitangaje.

Yagize ati ”Muri iki gikorwa dukoze ku nshuro ya kabiri, twaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ariko tunatera inkunga urwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange ingana na 50.000Frw yo gufasha mu ivugurura ry’uru rwibutso.”

Aba bafana boroje ihene 52 ku miryango 25 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye
Aba bafana boroje ihene 52 ku miryango 25 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange

Ntibarikure akomeza avuga ko iki gikorwa ari igikorwa ngarukamwaka ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Arsenal bo mu Rwanda biyemeje kuzajya bakora, bagamije kugaragariza abarokotse Jenoside umutima w’urukundo, no kubafata mu mugongo mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu bagize ihuriro ry'abafana ba Arsenal mu Rwanda
Bamwe mu bagize ihuriro ry’abafana ba Arsenal mu Rwanda
Ababyeyi bashimishijwe na kino gikorwa
Ababyeyi bashimishijwe na kino gikorwa

Iri huriro ry’abakunzi b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, rigizwe n’abanyamuryango bagera kuri 500, bakaba barishyize hamwe ngo bashyigikire ikipe bakunda, ariko bakanahuriza hamwe mu bikorwa bitandukanye by’urukundo birimo gufashanya, gushyigikirana mu byishimo no mu byago, kwitabira gahunda za Leta nk’umuganda ndetse n’iki gikorwa cyo gusura no kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Babanje gufata umunota wo Kwibuka
Babanje gufata umunota wo Kwibuka

Iki gikorwa bakoze ku nshuro ya kabiri ni igikorwa cyakiriwe neza n’abarokotse Jenoside bo muri uyu murenge wa Mwili, aho bose bahurije mu gushimira aba bakunzi b’ikipe ya Arsenal. Iki gikorwa kikaba cyari gifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nifuza kwifatanya nabavandimwe nanjye ndi umufana wa Arsenal uwasoma iyi nkuru yampa amakuru yuburyo nanjye nakwifatanya namwe whatsap 0788478071

Fred yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Iri huriro rwose ndaryemeye cyane! Ahubwo hagize umwe uririmo ushoboye gusoma iyi nkuru yampa amakuru y’ibijyanye n’uko umuntu yaryinjiramo kuko nange mfana Arsenal cyane! yampamagara kuri +250 782290152! iyi numero yayimbonaho no kuri whatsapp.
murakoze

kujecla yanditse ku itariki ya: 8-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka