Abafana b’umupira w’amaguru bemerewe kugaruka ku kibuga

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda yatangaje ko ubu abakunzi b’umupira w’amaguru bemerewe kugaruka ku kibuga ariko hubahirjwe ingamba zo kwirinda Coronavirus

Mu gihe amwe mu ma Federasiyo arimo iya Volleyball ndetse n’iya Basketball zamaze guhabwa uburenganzira bwo kwinjiza abafana ku mikino mpuzamahanga bitegura mu minsi iri imbere, ubu no mu mupira w’amaguru bamaze guhabwa uburenganzira.

Abafana b'Amavubi bemerewe kuzareba umukino uzayahuza na Kenya
Abafana b’Amavubi bemerewe kuzareba umukino uzayahuza na Kenya

Ubu burenganzira Ferwafa yamaze guhabwa na Minisiteri ya Siporo, ni ubwo kwemerera abafana kureba umukino uzahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse na Kenya mu gushaka itike y’igikombe kizabera muri Qatar.

Mu kiganiro cy’imikino cya Televiziyo Rwanda cyabaye kuri uyu wa Gatanu,Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko Ferwafa yasabye ko abafana bakwemererwa kugaruka ku kibuga kandi bamaze kubaha ubwo burenganzira.

Yagize ati “Twatangiye kwakira ubusabe bwa za federasiyo, na federasiyo y’umupira w’amaguru (FERWAFA) na bo twabonye ubusabe bwaho hirya y’ejo, tubwigaho. Inama twabagiriye cyangwa se igisubizo twari twabahaye ni uko abafana bazaba bahari ariko ingamba twashyizeho ni izituma Abanyarwanda tubarinda, umutekano wabo cyane cyane n’ubuzima bwabo.”

Amavubi agiye kongera gukinira imbere y'abafana
Amavubi agiye kongera gukinira imbere y’abafana

Minisitiri Munyangaju kandi yavuze ko hari ibikiri gusuzumwa kugira ngo ingamba zo kwirinda COVID-19 zizakurikizwe

Yakomeje agira ati “Icyo tutararangiza kwigaho dufatanyije hamwe, iby’ibanze byaremewe, ariko tugomba gushyiraho izo ngamba tuziganiriye na bo, zo kumenya ngo harajyamo abafana bangana gute? Ese Stade yakira abantu bangana gute? Ese barakoresha ubuhe buryo kuko urugero nko muri Arena [ya Kigali], barakoresha e-ticketing [kugura amatike hakoreshejwe ikoranabuhanga];”

“Ese noneho kuri stade tuzakoresha ubwo buryo? Niba buhari abe ari bwo dukoresha kugira ngo dushyireho ingamba zose zishobora gutuma nta muntu ushobora kwandurira kuri stade cyangwa abe yahagirira ikibazo. Kuba ufite urukingo ntibivuze ko utarwara, ntibivuze ko utakwanduza.”

Kugeza ubu amakuru aturuka muri Ferwafa avuga ko kugeza ubu nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kwakira abafana icyakurikiyeho ari ukubimenyesha FIFA nayo ikazaba uburenganzira bwa nyuma kuko ari yo itegura iyi mikino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka