Aba bakinnyi bahinduye amakipe muri uyu mwaka biravugwa cyane

Iyo umwaka ushojwe buri gihe amakipe atangira kwiyubaka. Mu gushaka kwiyubaka ni ho usanga amakipe amwe n’amwe ajya ku isoko akagonganira ku bakinnyi bitewe n’uko buri wese aba yifuza kubona abakinnyi b’indobanure, mu gihe abakinnyi na bo baba bifuza amakipe yifite abaha umutekano wo kuzabona ibyo bifuza.

Ubwo Muhadjiri yasinyiraga AS Kigali
Ubwo Muhadjiri yasinyiraga AS Kigali

Kigali Today yabateguriye uguhinduranya amakipe kw’abakinnyi (transfers) kwavuzwe cyane muri uyu mwaka wa 2020 guhera nyuma ya shampiyona ubwo APR FC yari imaze kwegukana igikombe cya Shampiyona.

10. Iddy Muselemu

Ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi. Uyu byavuzwe ko amakipe yo mu Rwanda arimo Rayon Sports, AS Kigali na Mukura yamwifuje ndetse yegera ikipe yakiniraga ya Messager Ngozi ariko ntibabasha kumvikana.

Iddy Muselemu
Iddy Muselemu

Uyu mukinnyi warushije abandi ba rutahizamu bo mu Burundi gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona aho yatsinze ibitego 19 ubwo yerekezaga mu ikipe ya Gasogi byaravuzwe cyane bisa nk’aho Gasogi United yari itsinze igitego andi makipe yari yamwifuje mbere.

Ubwo yari amaze gusinyira iyi kipe ya Gasogi United, umuyobozi wayo Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yamuhaye izina “Intare y’akanwa rwabwiga” ashaka kwerekana ko ari rutahizamu udasanzwe.

Muselemu muri Gasogi
Muselemu muri Gasogi

Iddy Muselemu wasinye amasezerano y’imyaka 2 muri Gasogi United yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Burundi anahesha ikipe ya Messager Ngozi igikombe cya Shampiyona.

Iddy Muselemu ni umukinnyi usanzwe usatira aca ku mpande, ariko afite ubushobozi bwo kuba yanakina ku busatirizi (nimero 9).

9. Manasseh M’bedi Mutatu

Manasseh M’bedi Mutatu yafatwaga nk’umukinnyi w’imena mu ikipe ya Gasogi United. Akimara gusinyira ikipe ya Rayon Sports byaravuzwe cyane, dore ko abafana ba Rayon Sports n’abagize Komite nyobozi ya Rayon Sports bashakaga kwerekana ko nubwo hari abatari babashyigikiye na bo bafite ubushobozi bwo kugura abakinnyi beza ku isoko.

Manasseh Mutatu byari bimaze iminsi bivugwa ko ari mu biganiro na Rayon Sports ariko ubuyobozi bwa Gasogi United bukagaragaza ko akibubifitiye amasezerano ndetse ikipe imushaka izishyura ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga gato Miliyoni 48) gusa aza gutungurana ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaje ko bwamusinyishije.

Ikindi cyatumye Transfer ye ivugwa cyane ni uko yatwaye amafaranga menshi ubuyobozi bwa Rayon Sports. Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Mutatu yatanzweho miliyoni 22 Frw, agashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Manasseh Mutatu yasinyiye Rayon Sports nyuma y’iminsi itatu Guy Bukasa wahoze ari umutoza we muri Gasogi United na we ayerekejemo. Aba bombi basanzemo umunyezamu Kwizera Olivier.

8. Kwizera Olivier

Hari hashize iminsi bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yifuza umunyezamu wo gusimbura Kimenyi Yves uheruka kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports, aho izina ryagarutsweho cyane ari Kwizera Olivier ufatira ikipe ya Gasogi United.

Gusa ubuyobozi bwa Gasogi bwo bwavugaga ko Kwizera Olivier ari umukinnyi wabo hari amafaranga bamuhaye bityo ko atagomba kugira ahandi yerekeza.

KWIZERA Olivier asinya
KWIZERA Olivier asinya

Nyuma Kwizera Olivier yanditse ibaruwa avuga ko Gasogi United yamuhaye Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko bamusigaramo miliyoni 99 yavugaga ko nibazimuha yiteguye kuba yakomeza kuguma muri iyi kipe.

Ibi ariko byari amananiza kuko miliyoni 99 Gasogi ntabwo yari yiteguye kuzitanga .

Tariki 01/07/2020 umunyezamu Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

7. Keddy Nsanzimfura

Keddy Nsanzimfura ni umukinnyi ukiri muto watangiye kumenyekana mu gikombe cya CECAFA cy’abari munsi y’imyaka 17 mu gihugu cya Tanzania mu mwaka wa 2018. Nyuma yo kuhava yigaragaje mu ikipe y’igihugu y’abato, Kiyovu yaramusinyishije.

Keddy yasinyiye APR FC, Kiyovu ivuga ko APR FC imwibye
Keddy yasinyiye APR FC, Kiyovu ivuga ko APR FC imwibye

Uyu musore warerewe muri La Jeunesse we n’umuryango we bashinje Kiyovu ko yamusinyishije amasezerano ataragaragazaga igihe azarangirira kandi bamusinyisha igihe kingana n’imyaka 5 ubundi bihabanye n’amategeko ya FIFA ku bakinnyi batarageza imyaka 23.

Nyuma y’izo mpamvu Keddy yafashe icyemezo cyo gusinyira ikipe ya APR FC aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Nyuma habayeho guhangana hagati ya APR FC na Kiyovu aho binyuze kuri visi perezida wayo Theodore Ntarindwa Kiyovu yashinjaga APR FC ko itazi umupira bityo yayitwariye umukinnyi mu buryo budakurikije amategeko ndetse inavuga ko izitabaza inzego bireba kugira ngo ihabwe ubutabera.

Nsanzimfura Keddy ni umwe mu bakinnyi bakiri bato b’abahanga, aho yari amaze umwaka akinira Kiyovu Sports, gusa mu mwaka ushize w’imikino ntiyabonye amahirwe yo gukina imikino myinshi abanje mu kibuga nyuma y’aho iyi kipe igaruye Habamahoro Vincent ndetse na Martin Fabrice.

6. Eric Irambona

Eric Irambona yafatwaga nk’umwana w’ikipe ya Rayon Sports , yazamukiye muri iyi kipe anayikinira imyaka 8.

Eric Irambona muri Kiyovu
Eric Irambona muri Kiyovu

Ubwo yerekezaga mu ikipe ya Kiyovu Sports isanzwe ari umukeba wa Rayon Sports ukomeye, bamwe mu bafana n’abayobozi ba Rayon Sports babyibajijeho ariko we avuga ko yafashe icyemezo yabitekerejeho ndetse yandika n’ubutumwa busezera abafana abunyuza ku mbunga nkoranyambaga.

Irambona Eric ni we mukinnyi wari umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports aho yari amaze imyaka umunani akinira ikipe nkuru. Yazamuwe mu mwaka wa 2012 aho yari avuye mu ikipe y’abato yabaga i Nyanza.

5. Eric Rutanga

Izina Rutanga Eric ni izina ryagiye mu mitwe y’abafana ba Rayon Sports ubwo yavaga muri APR FC akaza muri iyi kipe.

Izina rye ryarushijeho gukundwa ubwo we n’iyi kipe begukanaga igikombe cya Shampiyona bakanagera mu matsinda y’imikino nyafurika (Confederation Cup)

Rutanga muri Police FC
Rutanga muri Police FC

Ubwo Manzi Thierry na Djabel Imanishimwe berekezaga muri APR FC, ikipe ya Rayon Sports yaramwizeye imuha igitambaro cy’ubukapiteni .

Ku mwaka we wa mbere ari kapiteni ubwo ikipe ya Rayon Sports yananirwaga kwegukana igikombe cya Shampiyona hakaza n’ibihe by’icyorezo cya COVID-19 Rutanga yatangiye kutumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports aho batahuzaga ku buryo bafata abakinnyi bagenzi be nuko yerekeza muri Police FC.

Rutanga yerekeje muri Police FC nyuma y’igihe gito iyi kipe inasinyishije undi mukinnyi wahoze muri iyi kipe ari we Iradukunda Eric bakunda kwita Radu .

Nubwo yerekeje muri Police FC binavugwa ko hari ibindi biganiro yagiranye na Young Africans yo muri Tanzania.

4. Babua Samson

Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Babuwa Samson, byavugwaga ko yifuzwa n’amakipe menshi yo mu Rwanda arimo n’ikipe ya Rayon Sports n’andi yo hanze yayateye umugongo ajya muri Kiyovu Sports.

Babua Samson ni we rutahizamu wifuzwaga cyane mu Rwanda kubera ahanini ubuhanga afite mu gutsinda ibitego aho mbere ya Coronavirus yari amaze gutsindira Sunrise FC ibitego 16 habura imikino 6 ngo shampiyona irangire.

Babua washyingiranwe n’Umunyarwandakazi, yakiniye Sunrise FC imikino 24 muri shampiyona 2019-2020 atsinda ibitego 16, kuri ubu avuga ko afite intego yo kuzarenza ibitego 20 muri Kiyovu .

Babua Samson (w'imisatsi y'umweru) yifuzwa n'amakipe atandukanye yo mu Rwanda no mu Karere
Babua Samson (w’imisatsi y’umweru) yifuzwa n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda no mu Karere

Uyu rutahizamu uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona aho afite ibitego 16, mu makipe yamwifuje mbere harimo ikipe ya Musanze bivugwa ko hari n’amafaranga y’ibanze yari yarahawe, hakaza ikipe ya Rayon Sports ndetse n’andi.

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Babua Samson wari amaze imyaka 4 muri Sunrise FC, yahawe miliyoni 8 yemera gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports mu gihe Rayon Sports yamwifuzaga yo ngo itari yiteguye guhita ibona ariya mafaranga mu buryo bwihuse kubera ibibazo yari ifite.

3. Kimenyi Yves

Inkuru yo gusinya k’uwari umunyezamu wa Rayon Sports Kimenyi Yves werekeje muri Kiyovu Sports yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2020 ariko ntihagaragara amafoto asinyira iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

Icyo gihe umwe mu baganiriye na Kigali Today utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati "Kimenyi Yves yaraye asinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri ategeka ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kudashyira hanze amafoto."

Amakuru Kigali Today ikesha umwe mu bari ahasinyiwe amasezerano ni uko amafaranga Kimenyi Yves yaguzwe yagizwe ibanga ariko abandi bakavuga ko agera kuri Miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda n’umushahara w’ibihumbi magana inani ku kwezi ( 800,000 Rwf).

Kimenyi Yves yari amaze umwaka umwe muri Rayon Sports aho yaguzwe miliyoni umunani nyuma y’uko yari yirukanywe muri APR FC.

2. Yannick Bizimana

Nyuma y’umwaka umwe gusa yari amaze muri Rayon Sports, Bizimana Yannick yerekeje muri APR FC atanzweho asaga miliyoni 20 Frw ku masezerano y’imyaka ibiri.

Bizimana Yannick ni umwe mu bakinnyi APR FC yifuje kuva mu mpeshyi ya 2019 ubwo yakinaga muri AS Muhanga, ariko birangira yerekeje muri Rayon Sports.

Uyu mukinnyi watsinze ibitego umunani mu mwaka ushize w’imikino, yari agifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports. Yongeye kwifuzwa n’ikipe y’ingabo yumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeye kumugurisha kuri miliyoni 20 Frw.

Ageze mu ikipe ya APR FC yavuze ko ageze mu ikipe nziza agiye kujya arisha ifi inkoko bituma bamwe bamwikoma nyuma yo gusohoka kw’icyo kiganiro yagiranaga n’umwe mu bo bahoze bakinana muri Muhanga.

Igenda rye ryarakaje abafana ba Rayon Sports bamwe batangira gufata Munyakazi Sadate nk’umubeshyi kuko yari yabanje guhakana aya makuru.

1. Muhadjiri Hakizimana

Muhadjiri wari witezwe muri Rayon Sports yasinyiye AS Kigali. Mu kwezi gushize kwa karindwi nibwo byavuzwe ko uyu rutahizamu uheruka gutandukana n’ikipe ya Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yemeye gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Nyamara amakuru n’amafoto yagiye ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 06 Kanama 2020 yagaragaje ko Muhadjiri yasinyiye AS Kigali amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’umwaka umwe.

Hakizimana Muhadjiri
Hakizimana Muhadjiri

Amakuru aravuga ko yaba yarahisemo kwerekeza muri AS Kigali kubera ko izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, mu gihe Rayon Sports yo itabashije kubona iyo tike.

Izi ni zo ‘Transfers’ zikomeye zavuzwe cyane nyuma ya shampiyona Kigali Today yakusanyirije abasomyi bayo, byashoboka ko hari izindi zitagaragara kuri uru rutonde nawe ubona zaravuzwe cyane, wazidusangiza mu bitekerezo mu mwanya wahariwe abasomyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka