2019 izibukirwaho iki mu mupira w’amaguru?

Umwaka wa 2019 ugeze ku musozo, ni umwaka waranzwe n’intsinzi ku ikipe y’igihugu Amavubi, ihinduranya ry’abakinnyi hagati ya APR FC na Rayon Sports, amasezerano y’u Rwanda na Paris Saint-Germain, n’ibindi.

Ibi ni bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze umupira w’amaguru mu Rwanda mu mwaka wa 2019.

Amakipe yasohokeye u Rwanda yavuyemo imburagihe

Rayon Sports yari yegukanye shampiyona, na AS Kigali yari yegukanye igikombe cy’Amahoro, ni yo makipe yari yasohokeye u Rwanda mu marushanwa nyafurika, aho ku ikubitiro Rayon Sports yatomboye El Hilal yo muri Sudan, naho AS Kigali itombora KMC yo muri Tanzania.

Ikipe ya Rayon Sports ntiyabashije kurenga icyiciro cya mbere, kuko yanganyije i Kigali igitego 1-1, inanganyiriza muri Sudani 0-0, bituma isezererwa kubera igitego yatsindiwe mu rugo.

AS Kigali yo yabashije gusezerera KMC yo muri Tanzania, iza ariko kuviramo mu ijonjora rya kabiri nyuma yo gutsindwa na Proline FC ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Kampala muri Uganda, mu gihe umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

CECAFA Kagame Cup, amakipe y’u Rwanda na yo yatahiye aho

Ryari irushanwa ryabereye mu Rwanda rinahuzwa no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 yo kwibohora k’u Rwanda, ihuza amakipe 16 arimo atatu y’u Rwanda ari yo Rayon Sports, APR FC na Mukura VS.

Ikipe ya Mukura ni yo yabimburiye abandi gusezererwa kuko yaviriyemo mu majonjora, ikurikirwa na Rayon Sports yaviriyemo muri ¼ itsinzwe na KCCA yo muri Uganda ibitego 2-1.

Bukeye bwaho ikurikirwa na APR FC na yo yaviriyemo muri ¼ aho yatsinzwe na AS Maniema Penaliti 4-3, nyuma y’umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Amwe mu marushanwa ya CECAFA u Rwanda ntirwayitabiriye

Muri uyu mwaka amakipe y’igihugu mu mupira w’amaguru ntiyabashije kwitabira amarushanwa ya CECAFA yabereye mu bihugu bitandukanye, aho mu mpamvu zagiye zitangwa ari amikoro ndetse no kuba ayo marushanwa atari yarashyizwe mu ngengo y’imari.

Muri ayo marushanwa harimo irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20 ryabereye muri Uganda muri Nzeri, mu gihe kandi n’ikipe y’igihugu nkuru y’abagore na yo ititabiriye CECAFA 2019 yabereye muri Tanzania, hakiyongeraho na CECAFA y’amakipe makuru mu bagabo yabereye muri Uganda mu kwa 11 kugeza mu kwa 12 uyu mwaka.

Igurana ry’abakinnyi hagati ya Rayon Sports na APR FC

Tariki 28/06/2019 ikipe ya APR FC mu buryo butunguranye yasezereye abakinnyi 16 barimo na Kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste, aho byavuzwe ko ari ukubera kudatanga umusaruro mu mwaka w’imikino wa 2018/2019, aho nta gikombe gikomeye bigeze batwara.

Abakinnyi basezerewe ni abanyezamu Kimenyi Yyves na Ntaribi Steven; ba myugariro ni Niragira Ramadhan, Ngabonziza Albert, Rusheshangoga Michel, Rukundo Dennis na Rugwiro Herve. Mu bakina hagati hasezerewe Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude, Nshuti Dominique Savio, Ntwari Evode, Nsengiyumva Moustapha na Sekamana Maxime ndetse na rutahizamu Bigirimana Issa.

Rayon Sports ifatamo bamwe, APR na yo yishumbusha inkingi za mwamba muri Rayon Sports

Nyuma yo gutakaza aba bakinnyi, APR FC yari yaramaze kumvikana n’abakinnyi b’andi makipe biganjemo abo muri Rayon Sports, abo ni nk’umunyezamu Rwabugiri Umar na Nkomezi Alex bakiniraga Mukura VS; Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel na Mutsinzi Ange bakiniraga Rayon Sports, hakaza Niyomugabo Claude wa AS Kigali, Nizeyimana Djuma na Rwabuhihi Aimé Placide bakiniraga Kiyovu, ndetse na Mushimiyimana Mohamed wakiniraga Police FC.

Abakinnyi bagiye hanze y’u Rwanda

Uyu mwaka wa 2019, ni umwe mu myaka bamwe mu bakinnyi bakinaga mu Rwanda bagiye babona amakipe hanze y’u Rwanda, aha twavuga nka Muhire Kevin wasinye muri Misr Lel Makasa muri Mutarama 2019, Rwatubyaye Abdul wagiye muri Amerika muri Gashyantare avuye muri Rayon Sports, akaba yari yaguzwe n’ikipe ya Sporting Kansas City, ntiyayitinzemo kuko yahise imutiza mu ikipe ya Swope Park Rangers mu cyiciro cya 2.

Abandi bakinnyi berekeje hanze uyu mwaka barimo Hakizimana Muhadjili werekeje mu ikipe ya Emirates Club yo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu muri Nyakanga 2019, hakaza abakinnyi nka Kayumba Soter, Habamahoro Vincent , Ndikumana Tresor ndetse n’umutoza Cassa Mbungo André berekeje muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Amavubi yabonye itike ya CHAN

Tariki 19 Ukwakira 2019 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasezereye Ethiopia, Amavubi abona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika CHAN kizabera muri Cameroun, ku gitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Sugira Ernest, umukino urangira ari igitego 1-1.

Amakipe yagiye asaranganya ibikombe byakiniwe mu Rwanda 2019

Usibye Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, uyu mwaka hagiye hakinirwa ibindi bikombe bitandukanye birimo igikombe cy’intwari cyatwawe na APR FC, igikombe cy’Agaciro cyatwawe na Mukura VS, igikombe kiruta ibindi (Super Cup) cyatwawe na AS Kigali, ndetse n’igikombe cyitiriwe Padiri Fraipont Ndagijimana cyegukanywe na Rayon Sports.

Amasezerano y’u Rwanda na Paris Saint-Germain, kimwe mu bitego u Rwanda rwatsinze uyu mwaka

Indi nkuru yavuzwe cyane mu Rwanda no hanze uyu mwaka, ni ugusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, aho iyi kipe izajya yamamaza gahunda ya Visit Rwanda igamije guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda. Paris Saint-Germain izamamaza n’ibindi bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), amasezerano akazamara imyaka itatu.

Ibyamamare muri ruhago David Luiz na Didier Drogba mu Rwanda

Uyu mwaka wa 2019, usize u Rwanda rusuwe n’ibihangange, by’umwihariko mu mupira w’amaguru aho Didier Drogba wahoze akinira Chelsea yitabiriye inama ya YouthConnekt ndetse anasabana n’abakunzi ba Siporo barimo n’abafana ba Chelsea.

Ikindi gihangange cyageze mu Rwanda ni myugariro wa Arsenal na Brazil David Luiz, uyu akaba yaraje muri gahunda y’amasezerano Arsenal ifitanye n’u Rwanda, asura ibirunga, areba umukino wa APR FC na Etincelles ndetse kandi anasabana n’abafana.

Sadate yabaye Perezida wa Rayon Sports, atangaza n’umushinga wo kubaka Stade

Mu mwaka wa 2019, ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka mu buyobozi, aho Paul Muvunyi yanze kongera kwiyamamaza, asimburwa na Munyakazi Sadate watangije umushinga wo kubaka Stade ya Rayon Sports.

Gasogi na Heroes zasimbuye Amagaju na Kirehe mu cyiciro cya mbere

Muri uyu mwaka wa 2019, Amagaju yari amaze imyaka 10 muri shampiyona yaje gusubira mu cyiciro cya kabiri, aho yamanukanye na Kirehe, izi ziza gusimburwa na Gasogi United ya KNC, ndetse na Heroes iri guherekeza izindi mu cyiciro cya mbere.

Azam yahagaritse inkunga yageneraga shampiyona y’u Rwanda

Inkuru yatunguranye cyane muri uyu mwaka, ni ikigo cya Azam cyahagaritse inkunga cyateraga shampiyona y’u Rwanda, ndetse na Azam TV ihagarika kwerekana shampiyona y’u Rwanda, biba mbere y’uko amasezerano bari barasinyanye arangira.

Mashami Vincent yahawe amasezerano y’amezi atatu, umwaka usozwa hatazwi ahazaza h’umutoza mukuru

Umutoza Mashami Vincent wari urangije amasezerano ye muri Nzeri nk’umutoza w’Amavubi, yaje kongererwa amasezerano ariko ahabwa amezi atatu gusa, ahabwa n’imikoro itatu atabashije kugeraho, ubu akaba ategereje kumenya ahazaza he mu ikipe y’igihugu.

Sugira yahanwe n’ikipe ye ya APR

Nyuma yo guhesha itike Amavubi yo kwitabira CHAN, Sugira ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyatumye ahanwa n’ikipe ya APR FC bitewe n’amagambo yatangaje, aza no gushinjwa andi makosa muri iyi kipe, bituma ahagarikwa amezi abiri mu ikipe nkuru, yoherezwa mu ikipe y’abakiri bato ba APR FC.

2019 irarangiye, dutegereze iki muri 2020?

Amavubi kubona itike y’igikombe cya Afurika cg icy’Isi? Kugera kure muri CHAN, kubona amakipe y’u Rwanda yongera kugera mu matsinda akaba yanaharenga, Stade Amahoro ivuguruye ndetse na Stade ya Rayon Sports? Kubona shampiyona y’ingimbi z’amakipe asanzwe akina mu cyiciro cya mbere, Amagaju mu cyiciro cya mbere na none?

Ikaze muri 2020!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wapi hari byinshi mutavuze ko mutavuze isezererwa ryabatoza se ko mutavuze se ku mukino wahuje APR na rayon ko APR yakinnye igice cya 2 ari abakinnyi 10 bagatsinda rayon batayibabariye ko mutavuze se ifungwa rya rugwiro Hervé ko mutavuze se iyirukanwa ry,abakinnyi babarundi ko mutavuzese kuri as Kigali yari yitezweho ibitangaza ubu ikaba irarwanira kutamanuka ko mutavuze se ku gusezera kwabayobozi bamakipe nka bugesera,musanze yemwe ni byinshi twavuga .....

NYIRABIZEYIMANA jacqueline yanditse ku itariki ya: 28-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka