APR ntiyabashije kwikura imbere ya Ulinzi ya Kenya-Amafoto

Mu mukino wa mbere wahuje ikipe ya APR Fc ihagarariye ingabo z’u Rwanda na Ulinzi ya Kenya, APR Fc yatsinzwe igitego 1-0

Mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro nyuma y’ibirori bikomeye byo gufungura amarushanwa, ikipe ya APR Fc yari imbere y’abafana bayo yaje gutsindwa igitego ku munota wa 10 w’umukino.

Ni igitego cyatsinzwe nyuma yo kutabasha kumvikana hagati ya ba myugariro b’ikipe ya APR Fc, ndetse n’umunyezamu Emery Mvuyekure, aho Usengimana Faustin yabaye nk’ugongana n’umunyezamu ku mupira wari uri mu kirere, umunyezamu uramucika ashatse kongera kuwufata Mohammed Hassan wa Ulinzi Stars ahita abonera ikipe ye igitego kimwe rukumbi ari nacyo cyanabonetse muri uyu mukino.

Uko byari byifashe mu mafoto

* Perezida wa Sena Bernard Makuza yatangije umupira, maze uwutera nka Penaliti zizwi ku izina rya Panenka

*Amakipe yari yabanje kwifotoza ...

Umunyezamu wa Ulinzi Stars yari yabereye ibamba abakinnyi ba APR Fc

Andi mafoto, ..


Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese bakinnye wa mukino wa kinyarwanda utajya wegera izamu

ruti yanditse ku itariki ya: 9-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka