APR na Rayon zizahura muri Mutarama-Ingengabihe ya Shampiyona

Muri Shampiona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ya 2016/2017, umukino uzahuza APR na Rayon Spors uteganyijwe tariki ya 21 Mutarama 2017 hatagize igihinduka.

Mu gihe inama y’inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA iheruka guteranira mu Karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru gishize, ikemeza ko Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru izatangira Tariki ya 14 Ukwakira 2016, ubu abantu benshi bategereje ko hatangazwa ingengabihe ya Shampiona.

APR Fc na Rayon Sports zizacakirana Mu kwezi kwa mbere umwaka utaha
APR Fc na Rayon Sports zizacakirana Mu kwezi kwa mbere umwaka utaha

Iyo ingengabihe isohotse, benshi mu bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda, baba bifuza kumenya igihe APR na Rayon Sports zizakinira, gusa ku makuru agera kuri Kigali Today ni uko aya makipe azahura ku munsi ubanziriza uwa nyuma mu mikino ibanza, naho uwo kwishyura ukazaba tariki ya 17/07/2016, ubwo hazaba habura umunsi umwe ngo Shampiona irangire.

APR Fc ni yo yegukanye Shampiona ya 2015/2016
APR Fc ni yo yegukanye Shampiona ya 2015/2016

Uko ingengabihe iteye hatagize igihinduka

Umunsi wa Mbere wa shampiyona:

Kuwa Gatanu taliki ya 14 Ukwakira 2016
Rayon Sports vs Police (Stade ya Kigali, 18:00)

Ku wa Gatandatu, taliki ya 15 Ukwakira 2016

Pepiniere vs Mukura (Kicukiro, 15:30)
Etincelles vs Gicumbi (Umuganda, 15:30)
Bugesera FC vs Kiyovu SC (Bugesera; 15:30)

Ku Cyumweru taliki ya 16 Ukwakira 2016

Marines VS Espoir FC (Umuganda, 15:30)
Sunrise FC vs AS Kigali (Nyagatare, 15:30)
Kirehe FC vs Musanze FC (Kirehe; 15:30)
APR FC vs Amagaju (Stade de Kigali; 15:30)

Imwe mu mikino ikomeye

Umunsi wa Gatatu wa Shampiona

Tariki ya 28/10/2016
APR vs Mukura
Tariki ya 30/10/2016

Rayon Sports vs AS Kigali

Umunsi wa Kane wa Shampiona

05/11/2016
Mukura vs Kiyovu

Umunsi wa Gatanu wa Shampiona

Tariki ya 19/11/2016
Police vs Mukura

Umunsi wa 7 wa Shampiona

03/12/2016
Mukura vs AS Kigali

Umunsi wa 9 wa Shampiona

16/12/2016
Mukura vs Rayon Sports

18/12/2016
Kiyovu vs APR

Umunsi wa 10 wa Shampiona
APR Fc vs Police Fc

Umunsi wa 11 wa Shampiona

31/12/2016
Police vs Kiyovu

Umunsi wa 12 wa Shampiona

Tariki 07/01/2017
APR Fc vs As Kigali

Umunsi wa 13 wa Shampiona

14/01/2017
AS Kigali vs Kiyovu

Umunsi wa 14 wa Shampiona

Tariki ya 20/01/2017
Police vs AS Kigali

Tariki 21/01/2017
APR Fc vs Rayon Sports

Umunsi wa 15 wa Shampiona

Tariki ya 27/01/2016
Rayon Sports vs Kiyovu

Shampiona izasozwa tariki ya 25/06/2017, aho ku munsi wa nyuma APR Fc izakira Bugesera, Rayon Sports ikakirwa na Kiyovu, AS Kigali ikarirwa na Espoir I Rusizi, Mukura yakira Kirehe, mu gihe Police Fc izaba yakiriye Marines

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Amahindura ni aya MUKURA!! Uwo ni umugani wikinyarwanda

Zambia yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

Ariko iyi ngenga bihe bayipanze bazi igihe cecafa izabera? naho ubundi ndabona muri mutarama APR izirukanisha masudi cyangwa akazahagera yarirukanishijwe na bugesera cg As kigali.

UTAZIRUBANDA Theogene yanditse ku itariki ya: 8-10-2016  →  Musubize

igikombe kigomba gutah kwa gikundiro gusa mfite amatsiko yo kurreba uku sunrise numutoza wayo nabakinyi bavuye nigeria uko bazitwara imbere yiBikonyozi rayon na APR,murakoze

justin nsengumukiza yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Thanks To Give Us Our Time Table So Don’t Change It Please Then I Wish Always APR To Succed All Games Mean All Teams

Phanuel Niringiyimana yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Dukeneye kumenya imikino ya Étincelles ndabona mwayisuzuguye kdi izo mwita ko zikomeye iraziruta

Kadogo yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

champion nuburyohe rayon tuzayibatiza 5g!

nyandwi lambert yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ibyiyi Champional Tuzabibara Itangiye

alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Champional Yacu Ikabije Kuba Amateur

alias yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

nahose kivu derby Marines vs Intincelles niryari ko mutayishize mumikino ikomeye

Pick mukunzi yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Kirehe se ko ntakibuga gihari naho yakiniraga bagihingaguye nimashini izakinirahe? mutubarize

Kigingi yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

reyo tuzayinsinda 4 kubusa.ndumufanawa Aper

ni eriyasi yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka