Bahawe gatanya ya burundu biturutse ku kwibeshya

Mu Bwongereza, umugabo n’umugore bahawe gatanya ya burundu babibeshyeho, biturutse ku kwibeshya k’umwanditsi wo mu kigo gifasha abantu mu by’amategeko (law firm), wohereje dosiye itariyo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Bahawe gatanya ya burundu bitewe no kwibeshya k'umwanditsi
Bahawe gatanya ya burundu bitewe no kwibeshya k’umwanditsi

Umucamanza mukuru aherutse kwanga gutesha agaciro icyemezo cya gatanya ya burundu, yahawe umugabo n’umugore biturutse ku kwibeshya k’umwanditsi wo mu kigo gifasha abantu mu by’amategeko cya ‘London law firm Vardags’, kiyobowe n’uwitwa Ayesha Vardag.

Uwo mugabo n’umugore biswe Mr na Mrs Williams mu rukiko, bari bamaze imyaka 21 bashakanye, kugeza mu 2023 ubwo batandukanaga. Uwo mugabo n’umugore we bari bakiri muri gahunda zo kubanza kwiga uko ibijyanye n’imitungo yabo bizagenda mu gihe bazaba batandukanye, ariko mu gihe bari bakiri muri ibyo, umwanditsi wo kuri Vardags atoranya dosiye yabo yibeshye, ayohereza mu rukiko ku buryo bw’ikoranabuhanga, mu minota 21 gusa, bamenyeshwa ko babonye gatanya ya burundu nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ibyo uwo mugabo n’umugore we bagerageje byose ngo uwo mwanzuro wafashwe n’urukiko biturutse ku kwibeshya uteshwe agaciro, byose umucamanza yarabyanze kubera ko yavugaga ko igifite agaciro ari icyizere rubanda igirira icyemezo cya gatanya cya burundu, ibyo bituma atemera kugitesha agaciro kubera impamvu izo ari zo zose.

Sir Andrew McFarlane, Perezida wa diviziyo y’ibijyanye n’umuryango, yagize ati “Hari uburyo bukomeye rubanda bafatamo icyemezo cya gatanya ya burundu n’ibindi bijyana na yo, mu gihe yamaze gutangwa”.

Ku rundi ruhande, uhagarariye ikigo cyunganira abantu mu mategeko cya Vardags, yasobariye urukiko ko ushinzwe guhitamo amadosiye mu kigo cyabo yibeshye agasabira icyemezo cya gatanya cya burundu ku bakiriya batari bo, kandi abo yagisabiye bakaba bari bataramara kwitegura neza guhabwa gatanya.

Ikinyamakuru Odditycentral cyatangaje ko ikigo cya Vardags cyabonye ko habayeho kwibeshya, hashize iminsi ibiri, urukiko rutanze icyo cyemezo cya gatanya cya burundu, gisabye urukiko kugitesha agaciro rwanga ubusabe bwacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka