Bakiriye bate ikoreshwa ry’imodoka za ‘Automatique’ mu bizamini bya Perimi?

Amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga avuga ko ubu agiye kureba uko yashaka imodoka za Automatique, kugira ngo abanyeshuri babagana babone uko bigira kuri izo modoka, ndetse n’izo bazajya bakoreraho ibizamini.

Imodoka za Automatique zigiye kujya zikoreshwa mu bizamini bya Perimi
Imodoka za Automatique zigiye kujya zikoreshwa mu bizamini bya Perimi

Ni nyuma y’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 25 Mata 2024, yemeje ko abantu bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, hakoreshejwe imodoka za Automatique.

Iki cyemezo cyakiriwe neza ku mpande zose, ari ku biga gutwara ibinyabiziga ndetse n’abigisha, kuko kizatuma abantu babona perimi ari benshi.

Tuyisenge Emmanuel, umwari ku ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga kuri Ste Familles Driving School, avuga ko amashuri menshi yakoreshaga imodoka za ‘manuel’, ariko ubu bagiye kongeramo iza Automatique, kugira ngo abanyeshuri bazakenera kuzikoresha babashe kuzibona.

Ati “Buriya ni ngombwa ko izi modoka tuzigishirizaho, ndetse buriya abatugana bagomba kuzibona bakazigiraho, kuko byabaye itegeko ntakuka”.

Ku ruhande rw’abashaka gutunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, bavuga ko ari ikintu cyiza Leta yatekereje kuko wasangaga bagorwa no gukorera impushya ku modoka za manuel, kandi ugasanga hari abatunze imodoka za Automatique.

Uwera Denise, ubwo yari ku kibuga yiga gutwara imodoka ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, aganira na Kigali Today, yavuze ko uburyo bwo gukoresha imodoka zitandukanye mu gukora ibizamini, bizakuraho inzitizi z’abatsindwaga kubera kutamenyera gutwara imodoka za manuel.

Ati “Amakuru twumvaga ni uko imodoka ya manuel igora cyane kuyitwara, ni byiza ko umuntu ahawe amahirwe yo gukorera ku modoka yifuza, kuko bizajya bimuha amahirwe yo kuba yatsinda ikizamini bitamugoye”.

Polisi yo ivuga ko ahateganyirijwe gukorerwa ibizamini mu Busanza, imodoka za Automatique na Manuel zihari, nta munyeshuri uzagira ikibazo cy’imodoka yo gukoreraho.

Icyemezo cyo kujya hakorwa ibizamini ku modoka za Automatique, cyaje gitegerejwe na benshi kandi cyakirwa neza, kuko zigenda zitungwa n’abantu benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka