Amagaju yasinyishije umunyezamu wa Mukura VS

Nyuma yo gusinyisha Shabban Hussein wakiniraga Vital’o, Amagaju yasinyishije n’umunyezamu witwa Shyaka Regis wafatiraga ikipe ya Mukura VS.

Ikipe y’Amagaju ikomeje akazi kwiyubaka, aho kuri uyu wa mbere yari yasinyishije umukinnyi watowe nk’uwa gatatu mu bitwaye neza muri Shampiona y’u Burundi witwa Shabban Hussein, ubu noneho hari hatahiwe umunyezamu.

Perezida w'Amagaju Nshimyumuremyi Jean Paul na Shyaka Regis nyuma yo gusinya amasezerano
Perezida w’Amagaju Nshimyumuremyi Jean Paul na Shyaka Regis nyuma yo gusinya amasezerano
Shyaka Regis asinya amasezerano y'imyaka ibiri
Shyaka Regis asinya amasezerano y’imyaka ibiri

Amagaju nyuma y’uko yari yatakaje umunyezamu wari usanzwe uyafatira witwa Rukundo Protogene werekeje muri Etincelles, ubu yamaze gusinyisha Shyaka Regis wari umunyezamu wa kabiri w’ikipe ya Mukura VS.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza Ubwo equipe yo mu rugo Uri kwiyubaka.njye ntuye canada ariko nkunda Amagaju.ndashima abakoze Uri rubuga cyane.mujye mukomeza muduhe Amakuru.uyu munyamakuru nawe dominique ndamushima aduha inkuru vuba

Uwacu yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka