Amagaju yasinyishije kizigenza wa Vital’o Fc

Ikipe y’Amagaju yasinyishije abakinnyi bashya barimo umukinnyi ukina anyura ku ruhande wo mu ikipe ya Vital’o Fc y’i Burundi witwa Shabban Hussein uzwi nka Tshabalala

Nyuma y’aho ikipe y’Amagaju Fc yo mu karere ka Nyamagabe ishyiriyeho umutoza mushya ndetse n’umwungirije bazayitoza mu mwaka w’imikino wa 2016/2017, iyi kipe ikomeje inzira yo kwiyubaka, aho ubu yamaze kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayifashije mu mwaka w’imikino ushize, ndetse inongeramo amaraso mashya.

Shabban Hussein yahise ahabwa nomero 11
Shabban Hussein yahise ahabwa nomero 11

Umwe mu bakinnyi bashya baje, ni umukinnyi wari usanzwe ukinira ikipe ya Vital’o witwa Shabban Hussein, akaba azwi ku izina rya Tshabalala, aho yahise ahabwa nomero 11, ndetse anasinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Mu kiganiro twagiranye na Visi-Perezida w’Amagaju, Nkurunziza Jean Damascene yadutangarije ko iyi kipe ubu ifite intego zo kuba yakwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda.

Abakinnyi basinye amasezerano mashya hamwe n'umutoza n'abayobozi b'Amagaju
Abakinnyi basinye amasezerano mashya hamwe n’umutoza n’abayobozi b’Amagaju

Abakinnyi bamaze gusinyira Amagaju

1. ALANGA YENGA Joakim (Usanzwe akinira Amagaju)
2. BIZIMANA Noel (Usanzwe akinira Amagaju)
3. SHABANI Hussein (Vital’o Fc)
4. NDAYISHIMIYE Dieudonnee (As Muhanga)
5. IRAKOZE Gabriel (Gabi) Isonga FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Amagaju Turayashyigikiye

Byiringiro Dieu Donne yanditse ku itariki ya: 28-02-2017  →  Musubize

Amagavu oyeeeeeeeeee!

fgty yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

Amagaju, forward ever, backward never

Karonkano pascal yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Primus ligue ndabona izataha i Muyinga muri olympic star ntagisivya.

Jeff yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

BASHA VITALO BARAYISAMBAGUYE CHASIR ARAGIYE CHABALALA ARAGYE LAUDIT ARAGIYE. BASHA MESSAGE FC TURACEGUKANA IBURUNDI KABISA

DESIRE yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Amagaju nayo guterimbere birakenewe kandi tubarinyuma

Nzabamwita Albert yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

bakomerezaho turabyishimiye gusinyisha

ishimwe joshua yanditse ku itariki ya: 2-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka