Abana b’abakobwa ba Nyagatare bakanguriwe gukunda Football

Mu rwego rw’umunshinga w’imyaka itatu yo gutegura abana b’abakobwa mu mupira w’amaguru, abakobwa b’I Nyagatare bari mu myaka 6-12 batewe inkunga y’imipira 65.

Nyuma yo gutangiza ibikorwa byo gukundisha umupira w’amaguru abakobwa bakiri bato mu karere ka Huye na Rusizi, kuri uyu Gatanu taliki ya 19 Kanama 2016 iki gikorwa cyakomereje mu karere ka Nyagatare, ahari hahurijwe abana 400 baturutse mu bigo bitanu.

Imwe mu mipira aba bana bifashisha
Imwe mu mipira aba bana bifashisha
Baritoza gutera umupira no gucengana
Baritoza gutera umupira no gucengana
Batangiye gutinyuka umupira w'amaguru
Batangiye gutinyuka umupira w’amaguru

Buri kigo muri bitanu, hifashishijwe abajyanama mu bya Tekiniki mu mupira w’amagauru (CTP) baba muri buri ntara, maze batoranya abanyeshuli 80 muri ibyo bigo bitanu ari byo GS Nyagatare, Bright Academy, St Leonard, Good Foundation na Morning Star, maze bakora Festival y’umupira w’amaguru yari igamije gukundisha no gutinyura abana b’abakobwa umupira w’amaguru.

Abana bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa
Abana bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa

Madamu Rwemarika Felicite ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri Ferwafa, yongeye kwibutsa abana b’abakobwa ko gukina umupira w’amaguru atari uwa basaza babo gusa.

Rwemarika Felicitee, ukuriye Komisiyo y'umupira w'amaguru w'abagore muri FERWAFA.
Rwemarika Felicitee, ukuriye Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA.

Yagize ati "Abana b’abakobwa nabo bakina umupira w’amaguru kandi ukabateza imbere, ukaba wanahindura ubuzima bwabo, ntimuzakomeze ko ari uw’abahungu gusa, tuzakomeza kubakurikirana kandi tunabafasha kugira ngo namwe muzavemo abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga"

N'umutwe barawuteresha
N’umutwe barawuteresha

Iyi gahunda yo gutangiza ibikorwa byo gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amagauru, izakurikirwa na gahunda yo gutangiza Shampiona y’abakobwa batarengeje imyaka 15, nyuma abazaba baritwaye neza bakazashyirwa hamwe hagakurwamo abazaba bagize ikipe y’igihugu y’abakobvwa batarengeje imyaka 17.

Nyuma yo gutangiza ibi bikorwa mu karere ka Huye, Rusizi na Nyagatare, iyi gahunda izakomereza i Bugesera taliki ya 26 Kanama 2016,izasorezwe i Rubavu kuri Stade Umuganda taliki ya 9 Nzeli 2016.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka