Zambia yerekeje 1/4 mu gihe Uganda isigaranye imibare myinshi

Ku gitego kimwe cyatsinzwe na Christopher Katongo ku munota wa 41 w’umukino ,Zambia yaje guhita ibina itike yerekeza muri 1/4 cy’irangiza,mu gihe Uganda izategereza umukino wa nyuma w’itsinda

Mu mukino wari utegerejwe n’abantu benshi ugeranije n’uwawubanjirije,Zambia na Uganda ni amakipe yakurikiranwe n’abafana benshi,by’umwihariko ikipeya Uganda ikaba ari ikipe imenyerewe cyane mu Rwanda,mu gihe Zambi ari ikipe ifite amateka ku mugabane w’Afrika,ndetse ikaba isanzwe igira n’abakunzi benshi mu Rwanda.

Amakipe yombi yari afite ishyaka ryinshi
Amakipe yombi yari afite ishyaka ryinshi
Uganda ntako itagize ariko ntibyahiriye
Uganda ntako itagize ariko ntibyahiriye

Ikipe ya Uganda yatangiye ubona ishobora kuza kwegukana amanota atatu kuri uyu mukino,gusa amahirwe menshi abasore ba uganda ntibaza kuyabyaza umusaruro,biza gutuma Christopher Katongo abonera Zambia igitego ku munota 41,kuri Coup Franc yari itewe na Benson Sakala,maze Katongo ahita atsinda igitego n’umutwe.

Zambia yishimira igitego cya Katongo
Zambia yishimira igitego cya Katongo
Umunyezamu wa Zambi yakuyemo imipira myinshi yari yabazwemo ibitego
Umunyezamu wa Zambi yakuyemo imipira myinshi yari yabazwemo ibitego

Abakinnyi babanjemo

Uganda:Kigonya Mathias (GK), Okot Denis, Ochaya Joseph (Captain), Muwanga Bernard, Richard Kassaga, Ivan Ntege, Timothy Awany, Kezironi Kizito, Mutyaba Muzamiru, Erisa Sekisambu, Robert Sentongo.

Uganda yabanje mu kibuga
Uganda yabanje mu kibuga

Zambia:1 J. Banda ,21 D. Musekwa, 3 S. Kabamba,23 S. Phiri , 4 C. Munthali,13 A. Chama ,8 I. Chansa 14 J. Chirwa ,17 C. Chama ,11 C. Katongo ,20 P. Daka

Ikipe ya Zambia yabanje mu kibuga
Ikipe ya Zambia yabanje mu kibuga
Zambia yerekeje 1/4 cya CHAN
Zambia yerekeje 1/4 cya CHAN

Ku munsi w’ejo hazaba hakinwa imikino y’umunsi wa nyuma mu itsinda rya mbere,aho u Rwanda ruzaba ruhura na Maroc kuri Stade Amahoro,mu gihe Gabon na Cte d’Ivoire zizaba zikinira kuri Stade Huye ,imikino yose izatangira ku i Saa kumi z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

twizere ko intego ariyo gutsinda kuko tugomba gutwara chan kndi Imana ibidufashemo kuko niyo ishobora byose.

john yanditse ku itariki ya: 23-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka