Abakinnyi ba Yanga Afrikans yo muri Tanzania bageze i Kigali aho baje gukina na APR Fc kuri uyu wa Gatandatu muri CAF Champions league
Habura iminsi ibiri ngo bacakirane na APR Fc muri 1/16 cya CAF Champions league,ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yamaze kugera i Kanombe,aho ku i Saa Ine n’igice z’igitondo bari bamaze gusesekara ku kibuga cy’indege.
Biteganijwe ko iyi kipe iza gukora imyitozo ku kibuga cya Ferwafa ku i Saa Cyenda n’igice,naho kuri uyu wa gatanu nabwo ku i Saa cyenda n’igice bakazakorera imyitozo kuri Stade Amahoro ari naho hazabera umukino kuri uyu wa Gatandatu.
A.P.R FC tukurinyuma kandi yanga turayipfunyikira 2kubusa0.
Nzaba ndi inyuma ya Haruna kuwa gatandatu.
welcome haruna na mbuyu! tuzabakira neza kuwa gatandatu tubaha impamba yibite 2 muzadushyirira simba tunereka abareyon baje kukwakira ko bibeshye !