Yanga ishyize APR mu ihurizo nyuma yo kuyitsindira i Kigali

Ikipe ya Yanga yo muri Tanzania yatsinze APR Fc ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu,byongerera Yanga amahirwe yo gukomeza muri 1/8

Ku i Saa cyenda zuzuye nibwo umusifuzi ukomoka muri Mali yari amaze gutangiza umupira,maze APR Fc yari imbere y’abafana bayo n’ubwo batari benshi cyane itangirana ishyaka ryo kuba yatsinda hakiri kare.

Umukino wasifuwe n'abakomoka muri Malawi
Umukino wasifuwe n’abakomoka muri Malawi
Nizar Khanfir umutoza mukuru wa APR Fc na Rubona Emmanuel umwungirije,mbere y'umukino icyizere cyari gihari
Nizar Khanfir umutoza mukuru wa APR Fc na Rubona Emmanuel umwungirije,mbere y’umukino icyizere cyari gihari

Abakinnyi babanjemo

APR Fc ntiyahiriwe kuri uyu munsi
APR Fc ntiyahiriwe kuri uyu munsi

APR FC: Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Eric Rutanga, Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Mukunzi Yannick, Djihad Bizimana,Mubumbyi Barnabe, Sibomana Patrick, Iranzi Jean Claude, Fiston Nkinzingabo.

11 ba Yanga babanje mu kibuga
11 ba Yanga babanje mu kibuga

YANGA SC: Ally Mustapha , Juma Abdul, Mwinyi Hajji Mngwali, Kevin Yondan, Vincent Bossou , Pato Ngonyani, , Deus Kaseke, Thabani Kamusoko, Amiss Tambwe, Donald Ngoma na Haruna Niyonzima.

Abdul Rwatubyaye ahanganye n'abakinnyi ba Yanga
Abdul Rwatubyaye ahanganye n’abakinnyi ba Yanga
Iranzi Jean Claude wari wagoye abakinnyi ba Yanga
Iranzi Jean Claude wari wagoye abakinnyi ba Yanga

Gusa iyi kipe ntabwo yaje guhirwa cyane ko ikipe ya Yanga yasaga nk’irusha APR Fc hagati,maze ku munota wa 19 Yanga iza guhita ibona igitego kuri coup-franc,ku ishoti rikomeye cyane,maze umunyezamu Kwizera Olivier ntiyabasha kurikuramo.

Abakinnyi ba Yanga bishimira igitego cya mbere
Abakinnyi ba Yanga bishimira igitego cya mbere
Ikibuga cya Stade Amahoro
Ikibuga cya Stade Amahoro

APR Fc yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura,aho Iranzi Jean Claude yaje kugerageza ishoti rya kure ntibyamukundira,ndetse na Djihad Bizimana aza kubona amahirwe ku mumota wa 34,ariko umupira unyura hejuru y’izamu,maze igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Yanga ku busa bwa APR Fc.

Ikipe ya Yanga ishakisha igitego
Ikipe ya Yanga ishakisha igitego

Igice cya kabiri kigitangira,umutoza Nizar Kanfir yaje gukuramo Djihad Bizimana yinjizamo Benedata Janvier,aho benshi bacyetse ko umutoza yaba ashaka kongera ubusatirizi.

Rusheshangoga agerageza kuzamukana umupira,ariko abakinnyi ba Yanga bamushyira hasi
Rusheshangoga agerageza kuzamukana umupira,ariko abakinnyi ba Yanga bamushyira hasi
Ingabo z'igihugu zari zaje gushyigikira ikipe y'ingabo z'u Rwanda
Ingabo z’igihugu zari zaje gushyigikira ikipe y’ingabo z’u Rwanda
Abafana bugamye akazuba munsi y'iki kibaho
Abafana bugamye akazuba munsi y’iki kibaho

Ku munota wa 74 w’umukino ikipe ya Yanga yaje kubona igitego cya kabiri,igitego cyatsinzwe na Thaban Kamusoko,nyuma yo gusa n’usigarana n’umunyezamu wenyine,maze Kwizera Olivier umupira arawukubita ariko uranga umujyana mu izamu.

Haruna Niyonzima yaje gusimburwa habura iminota mike ngo umukino urangire
Haruna Niyonzima yaje gusimburwa habura iminota mike ngo umukino urangire

Mu minota itatu yari yongeweho n’umusifuzi,Sibomana Patrick yaje gutsindira APR Fc igitego cy’impozamarira,nyuma y’aho umunyezamu wa Yanga yafashe umupira ariko ntabashe kuwugumana.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino,APR Fc irasabwa kuzatsindira ikipe ya Yanga muri Tanzania mu mukino wo kwishyura byibura ibitego 2-0,umukino uteganijwe hagati y’italiki ya 18 na 20/03/2016,maze itsinze ikazahura na Al Ahly yo mu Misiri.

Amafoto menshi kuri uyu mukino mwayareba HANO
Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urugendo rwayo rwarangiye

Nazil yanditse ku itariki ya: 12-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka