Umubyeyi wa Ombolenga Fitina yemeye kumubagira ihene nyuma yo gutsinda Espoir

Nyuma y’aho Ombolenga Fitina atsindiye igitego ikipe ya Espoir mu mukino wabereye kuri uyu wa kabiri kuri Stade Mumena,Nyina umubyara yatangaje ko bamubagira ihene mu rwego rwo kumushimira

Abakinnyi batatu bakiniraikipe y’igihugu Amavubi aribo Sibomana Abouba na Ombolenga Fitina bakinira Amavubi makuru,ndetse na Yamin Salum ukinira Amavubi y’abatarengeje imyaka 20,ni abasore bombi bavukana,bakaba bafite Mama wabo ubaba hafi mu mikinire yabo ariwe Mukamazimpaka Hawa.

Ku munsi wa 16 wa Shampiona ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yatsindaga Bugesera ibitego 3-2,Yamin Salum yaje gutsinda igitego,maze umubyeyi we ashimishwa no kuba uyu mwana yitwaye neza,nibwo guhamagara abari mu rugo ati "nimubage ihene dushimire uyu mwana uburyo yitwaye neza".

Umubyeyi wa Ombolenga Fitina abafana baje kumwambika ingofero ya Kiyovu Sports bamushimira ko umuhungu we abahaye intsinzi
Umubyeyi wa Ombolenga Fitina abafana baje kumwambika ingofero ya Kiyovu Sports bamushimira ko umuhungu we abahaye intsinzi
Ombolenga Fitina wa Kiyovu
Ombolenga Fitina wa Kiyovu

Kuri uyu wa kabiri nabwo ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yatsindaga Espoir y’i Rusizi igitego 1-0,igitego cyatsinzwe na Ombolenga Fitina,twegereye uyu mubyeyi n’ubundi wari waje kureba uyu mukino,maze adutangariza ko ashimishwa no kubona iterambere abahungu be bamaze kugeraho mu mupira w’amaguru,adutangariza ko iyo bitwaye neza,aba agomba kubashimira

Yagize ati "Abana banjye kuva kera ndabashyigikira mu mupira w’amaguru,niyo mpamvu nanjye nishimira urwego bamaze kugeraho,kuko akenshi ubu nta kibazo kikiba mu rugo kuko akenshi byinshi barabikemura,niyo mpamvu iyo bitwaye neza mbashimira,ubu uko nabigenje Yamin atsinda Bugesera,niko bigomba kugenda,ubu na Ombolenga bagomba kumubagira ihene tukamushimira uko yitwaye"

Mukamazimpaka Hawa,ngo yishmira urwego abahungu be bamaze kugeraho mu mupira w'amaguru
Mukamazimpaka Hawa,ngo yishmira urwego abahungu be bamaze kugeraho mu mupira w’amaguru
Yamin Salum ahabwa amabwiriza n'umutoza we
Yamin Salum ahabwa amabwiriza n’umutoza we

Mukamazimpaka Hawa,uyu mubyeyi kandi usibye kuba afite Abouba Sibomana ukina mu ikipe ya Gor Mahia muri Kenya,Ombolenga Fitina na Yamin Salum bakinira Kiyovu,bafite na murumuna wabo muto ubu uri gukina mu ikipe y’abana ya Kiyovu Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mubyeyi ndamukunze ni mama kiyovu batatu ni benshi

APR yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka