Uganda yongeye gutsinda u Rwanda mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (Amafoto)

Umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga u Rwanda na Uganda kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021 urangiye ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Bayo Fahad ku munota wa 22 w’umukino mu gice cya mbere, uyu akaba ari na we watsinze igitego cyabonetse mu mukino wa mbere wari wahuje aya makipe i Kigali tariki 07 Ukwakira 2021.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda E aho rufite inota rimwe rukaba ruri kumwe na Uganda ya kabiri mu itsinda n’amanota 8, Mali ya mbere n’amanota 10 na Kenya ya gatatu ifite amanota 2, aya makipe kimwe n’andi atandukanye akaba ari mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022.

Abakinnyi ba Uganda babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Uganda babanje mu kibuga
Abakinnyi b'u Rwanda babanje mu kibuga
Abakinnyi b’u Rwanda babanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uganda iratubabajepe .aliko namutuza dufite abana bacu bagihe abasaza nakamarope

jean paul yanditse ku itariki ya: 10-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka