U Rwanda rwamenye itsinda ruherereyemo muri CECAFA izabera muri Uganda

Kuri uyu wa Gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bwo habaye tombola y’amatsinda ya CECAFA y’abagore igiye kubera muri Uganda muri uku kwezi

Guhera tariki 22/05 kugera tariki 05/06/2022 mu gihugu cya Uganda haratangira irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati rizwi nka CECAFA, aho uyu mwaka CECAFA y’abagore “CECAFA Senior Women’s Challenge Cup” n’u Rwanda ruzayitabira.

AMAVUBI y
AMAVUBI y’abagore azitabira CECAFA izabera Uganda

Muri tombola yabaye kuri uyu wa Gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya mbere aho ruzaba ruri kumwe na Uganda yakiriye iri rushanwa, u Burundi ndetse na Djibouti.

Ikipe y
Ikipe y’igihugu y’abagore yaheruka kwitabira CECAFA yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2018

Uko amatsinda ahagaze

Itsinda A

Uganda
Rwanda
Burundi
Djibouti

Itsinda B

Tanzania
Zanzibar
Sudan y’Amajyepfo
Ethiopia

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntirahamagarwa ngo itangire imyitozo, gusa amakuru atugeraho ni uko yamaze guhabwa abatoza barimo Habimana Sosthene nk’umutoza mukuru, akazungirizwa na Mbarushimana Shaban usanzwe utoza Gasogi United ndetse na Mukashema Consolée

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka