Twizerimana Onesme ayoboye abatsinze ibitego byinshi mu mikino umunani iheruka

Nubwo muri iyi minsi ibyerekeranye n’imikino byahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, mu mikino umunani y’igice cya kabiri yari imaze kuba, Rutahizamu wa Musanze FC Twizerimana Onesme ayoboye abatsinze ibitego byinshi mu mikino yo kwishyura muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho yari amaze gutsinda ibitego bitanu mu mikino umunani.

Onesme Twizerima wa Musanze FC
Onesme Twizerima wa Musanze FC

Uyu musore yasinyiye Musanze FC amasezerano y’imyaka ibiri yatangiranye n’imikino yo kwishyura mu mwaka w’imikino wa 2019/2020

Uko abakinnyi batsinze ibitego byinshi mu mikino Umunani yo kwishyura

Ibitego bitanu: Twizerimana Onesme wa Musanze fc yatsinze ibitego bitanu mu mikino umunane ibi bitego yabitsinze As Muhanga aho yayitsinze igitego 1, Sunrise 1, Rayon sports 1 na Gicumbi Fc yatsinze ibitego 2.

Ibitego bine: Iyabivuze Osée wa Police FC na Byiringiro Lague wa APR FC n’ubwo atagize ibihe byiza mu mikino ibanza aho yatsinze ibitego bibiri mu mikino 15. Rutahizamu Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza mu mikino yo kwishyura aho mu mikino umunani amaze gutsinda ibitego bine. Ibi bitego yabitsinze mu mikino ya Mukura vs igitego kimwe , Marines FC 1 na As Muhanga yatsinze ibitego bibiri. Iyabivuze Osée ni umwe muri ba rutahizamu bakomeje kwigaragaza mu Rwanda. Uyu musore ukomoka mu Karere ka Gatsibo yatsinze ibitego bine mu mikino umunani iheruka aho yatsinze Heroes FC ibitego bitatu n’igitego kimwe yatsinze Gasogi United .

Ibitego bitatu : Nshuti Innocent na Danny Usengimana ba APR FC , Shaban Hussein Chabalala wa Bugesera FC , Babua Samson wa Sunrise.

Rutahizamu Nshuti Innocent yaryohewe n’imikino yo kwishyura aho inshundura z’amakipe atandukanye zamwumvise cyane n’ibitego bitatu. Nshuti yatsinze amakipe arimo Mukura VS, Kiyovu Sports na Etincelles .Danny Usengimana yatsinze ku mikino APR FC yakinnyemo na Police FC na Bugesera FC yatsinze ibitego bibiri.

Babua Samson wa Sunrise yerekanye ubukana mu mikino ibanza , gusa imikino yo kwishyura ntabwo byabaye byiza cyane. Mu mikino yo kwishyura amaze gutsinda ibitego bitatu , aho yatsinze Musanze FC, Rayon Sports na Heroes FC.

Chabalala ni we uri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange rwa ba rutahizamu nyuma y’iminsi 24.
Chabalala amaze gutsinda ibitego bitatu yatsinze Police FC ,Etincelles na Mukura VS.

Ibitego bibiri: Ibitego bibiri bimaze gutsindwa n’abakinnyi batandukanye mu mikino umunani yo kwishyura barimo Ally Niyonzima , Sugira Ernest na Sekamana Maxime ba Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy na Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro ba Kiyovu Sports.

Hari na Iradukunda Bertrand na Muniru Rahman ba Mukura VS, Orotomal Alex wa As Kigali, na Nyarugabo Moise wa Heroes.

Nyuma y’iminsi 24 ya Shampiyona Babua Samson wa Sunrise amaze gutsinda ibitego 15, Shaban Hussein Chabalala wa Bugesera FC aramukurikira n’ibitego 13, Iradukunda Bertrand wa Mukura afite ibitego 12 na Danny Usengimana wa Police FC ufite 11.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka