Rayon Sports yerekeje i Nyamagabe gushaka umwanya wa mbere

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Werurwe, ikipe ya Rayon Sports yerekeje i Nyamagabe gukina n’Amagaju mu mukino wari wasubitswe, aho iramutse iwutsinze yarara ku mwanya wa mbere

Uyu mukino ubera kuri Stade Nyagisenyi y’i Nyamagabe, wagombaga kuba ku wa 03 Werurwe 2016 ariko urasubikwa kubera imvura nyinshi yari yangije ikibuga (Kanda hano urebe uko hari hameze).

Rayon Sports yifuza kurara ku mwanya wa mbere.
Rayon Sports yifuza kurara ku mwanya wa mbere.
Ismaila Diarra, rutahizamu wa Rayon Sports, umaze kuyitsindira ibitego 4.
Ismaila Diarra, rutahizamu wa Rayon Sports, umaze kuyitsindira ibitego 4.

Rayon Sports iramutse iwutsinze yanganya amanota na Mukura iri ku mwanya wa mbere.

Gusa, Rayon Sports yayirusha umubare w’ibitego izigamye, kuko ubu Mukura izigamye 10 mu gihe Rayon Sports izigamye 15. Ibi bikaba byatuma Rayon iyobora urutonde rw’agateganyo.

Ubwo umukino wasubikwaga ni gutya ikibuga cyari kimeze.
Ubwo umukino wasubikwaga ni gutya ikibuga cyari kimeze.
Aha na ho hari iruhande rw'ikibuga muri stade.
Aha na ho hari iruhande rw’ikibuga muri stade.

Indi mikino ya Shampiona y’ibirarane

Taliki ya 03/042016
Police vs AS Kigali (Kicukiro)
APR Fc vs Marines Fc (Stade ya Kigali)

Taliki ya 06/04/2016
Etincelles vs Police Fc (Stade Umuganda)
AS Kigali vs APR Fc (Stade ya Kigali)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uriya mukino mugice cyambere wabonaga ntambaraga kumakipe yombi ariko mugice cyakabiri umukino wahinduye isura reyo sport yeretse amagaju ko iyiruta ko iyitsinda ibitego 2_0

Michel yanditse ku itariki ya: 18-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka