Rayon Sports yerekeje i Muhanga mbere yo gukina na Mukura VS

Ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kwitegura umukino wa Mukura uzaba kuri uyu wa Gatatu i Huye, iyi kipe irakorera imyitozo ya nyuma i Muhanga nyuma ya Saa Sita

Kuri uyu wa Gatatu ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda haraba hakinirwa imikino itandukanye ya Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho izaba igeze ku munsi wa 19,akaba ari n’umunsi wa kane w’imikino yo kwishyura.

Umwe mu mikino itegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ni umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriwe n’ikipe ya Mukura VS kuri Stade ya Huye, umukino uzatangira ku i Saa Cyenda n’igice z’amanywa.

Ikipe ya Rayon Sports iheruka kunganya na AS Kigali 1-1
Ikipe ya Rayon Sports iheruka kunganya na AS Kigali 1-1

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko iyi kipe ya Rayon Sports igomba kwerekeza mu karere ka Muhanga, aho igomba kuza gukorera imyitozo hagati ya Saa kumi z’amanywa na Saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri Stade ya Muhanga.

Imikino y’umunsi wa 19 ya Shampiona

Bugesera FC Vs APR FC (Nyamata)
Espoir FC Vs Amagaju Fc (Rusizi)
Police FC Vs Rwamagana City FC (Stade de Kigali)
SC Kiyovu Vs Musanze Fc (Mumena)
Mukura VS Vs Rayon Sports FC (Huye)
AS Muhanga Vs Marines Fc (Muhanga)
Etincelles Fc Vs Sunrise FC (Umuganda)
Gicumbi Fc Vs AS Kigali (Gicumbi)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

KURIYO MACH YA REYON NA MUKURA NIBASHYIREKO 500 KWONJIRA ABE ARIYO MAKE KUGIRANGO TWIBONERE IBYISHIMO IHUYE NA BAFANA BESHI KURI SITADE TUREBEKO INUZURA.

SAFARI OMR FORM HUYE yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Rayon Sports Ndayifuriza Kuzegukana Insinzi Kbs

Claude Nsengiyera yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka