Rayon Sports yatakarije amanota ku Isonga ya nyuma

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije n’Isonga iri ku mwanya wa nyuma ubusa ku busa, mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Sitade ya Muhanga.

Ku wa gatatu tariki ya 04/03/2015, ikipe ya Rayon Sports ntiyabashije gutsinda ikipe y’Isonga kugira ngo ikomeze kotsa igitutu ikipe ya A.S Kigali ndetse na Police Fc.

Muri uyu mukino, Rayon Sports yakinnye ibura abakinnyi basanzwe mu ikipe ibanza barimo Manzi Sincere, Djihad, Ndatimana Robert, Fuadi Nzayisenga, Isaac Muganza na Bikorimana Gerard.

Uyu mukino waranzwe n’akazi gakomeye kagiye gakorwa n’abanyezamu Ndayishimiye Eric ku ruhande rwa Rayon Sports ndetse na Bonheur ku ruhande rw’Isonga.

Umunyezamu w'Isonga yakuyemo imipira myinshi yari yabazwemo ibitego.
Umunyezamu w’Isonga yakuyemo imipira myinshi yari yabazwemo ibitego.
Umunyezamu Bakame ngo hari n'amakipe yo hanze bavuganye ariko aracyari ibanga
Umunyezamu Bakame ngo hari n’amakipe yo hanze bavuganye ariko aracyari ibanga

Iyi kipe y’Isonga iri gukina ifite akanyamuneza kuko yamaze kumenyeshwa ko itazavaho nk’uko byari byatangajwe ko uyu mwaka ariwo wa nyuma, nk’uko byatangajwe na Seninga Innocent wayo.

"Abana bafite ishyaka ryinshi kuko ubu twabwiwe ko ikipe itazavaho, barashaka gushyira mo imbaraga bakareba ko baguma mu cyiciro cya mbere kandi birashoboka" Seninga Innocent.

Ku mutoza wa Rayon Sports, Sosthene Habimana yatangaje ko iyo aza kugira bariya bakinnyi batabonetse wenda yashoboraga gutsinda uyu mukino, ndetse anahumuriza abafana ko abona igihe kizagera bagatsinda.

Ati “Hari abakinnyi banjye batakinnye. Iyo baza kuba barimo twashoboraga wenda gutsinda, uyu munsi ntabwo amahirwe yadusekeye ubwo nta kundi ni ugutegura imikino isigaye, ni ukugumya gukora tugakosora amakosa kandi iyo utsinze abafana baraza”.

Ikindi cyagaragaye kuri uyu mukino ni uko ikipe ya Rayon Sports yari yagize uwitwa Ishimwe Kevin kapiteni n’ubwo adasanzwe akunda kubona umwanya mu ikipe ya Rayon Sports.

Faustin ashakisha igitego.
Faustin ashakisha igitego.

Abakinnyi babanjemo mu kibuga ku mpande zombi

Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sport yabanje mu kibuga.
Ikipe ya Rayon Sport yabanje mu kibuga.

Ndayishimiye Eric, Imanishimwe Emmanuel, Usengimana Faustin,Tubane James ,Nkurikiyen Jackson,Hategekimana Aphrodis,Uwambazimana leon,Kwizera pierrot,Peter Otema,Sina Jerome,Ishimwe Kevin

Isonga Fc

Ikipe y'Isonga yabanje mu kibuga.
Ikipe y’Isonga yabanje mu kibuga.

Hategekimana Bonheur,Tuyisenge Hakim,Nzayisenga Jean D’Amour,Mugisha Francois,Senzira Man’sour,Nshuti Xavio Dominique,Niyitegeka Idrissa,Niyonzima Olivier,Usengimana Danny,Muhire Kevin,Nsengiyumva Moustapha

Indi mikino yabaye

APR FC 0 AS Kigali 0
Police FC 2 Sunrise 0

Nyuma y’umunsi wa 18 APR FC ikomeje kuyobora urutonde

01 APR FC 39
02 AS KIGALI 32
03 POLICE FC 31
04 RAYON SPORTS 26
05 GICUMBI FC 26
06 KIYOVU SPORTS 25
07 AMAGAJU FC 24
08 SUNRISE FC 24
09 MARINES FC 22
10 ESPOIR FC 22
11 MUKURA VS 16
12 ETINCELLES FC 15
13 MUSANZE FC 15
14 ISONGA FC 10

Kugeza ubu amakipe ya APR FC, Rayon Sports, Marines na Etincelles zifite umukino w’ikirarane zitarakina

Andi mafoto kuri uyu mukino:

Aha Faustin yakuragamo umupira wari warenze umunyezamu.
Aha Faustin yakuragamo umupira wari warenze umunyezamu.
Bikorimana Gerard n'umufasha we bari bahari.
Bikorimana Gerard n’umufasha we bari bahari.
Abafana bari buriye inkuta za Sitade.
Abafana bari buriye inkuta za Sitade.
Kawunga ntiyumvaga ukuntu babuze igitego.
Kawunga ntiyumvaga ukuntu babuze igitego.
Umutoza Habimana ntiyumvikanaga n'abasifuzi.
Umutoza Habimana ntiyumvikanaga n’abasifuzi.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka