Rayon Sports itsinze Amagaju ihita iyobora urutonde

Ikipe ya Rayon Sports iraye ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Nyamagabe

Nyuma y’aho umukino wagombaga guhuza aya makipe yombi wari waje gusubikwa kubera imvura,kuri uyu wa gatanu ku kibuga cy’i Nyamagabe,Amagaju yaje kuhatsindirwa na Rayon Sports yari yaje muri uyu mukino yifuza gutsinda ngo irare ku mwanya wa mbere.

Mbere y'umukino ....
Mbere y’umukino ....
Davis Kasirye ahanganye na ba myugariro b'Amagaju
Davis Kasirye ahanganye na ba myugariro b’Amagaju
Abayobozi b'amakipe yombi kuri uyu mukino
Abayobozi b’amakipe yombi kuri uyu mukino

Ikipe y’Amagaju yatangiye uyu mukino igaragaza ko ifite inyota yo gutsinda uyu mukino,cyane ko ubusanzwe bitajya bipfa korohera ikipe iyo ariyo yose gukura amanota atatu ku kibuga cy’Amagaju,gusa ntibyayoroheye kuko na Rayon Sports yifuzaga kuba yarara ku mwanya wa mbere.

Rayon Sports mu gice cya kabiri yari ifite ishyaka ry'igitego,aha Nshuti Savio Dominique yasatiraga izamu ry'Amagaju
Rayon Sports mu gice cya kabiri yari ifite ishyaka ry’igitego,aha Nshuti Savio Dominique yasatiraga izamu ry’Amagaju

Ibitego bya Rayon Sports byaje gutsindwa na Davis Kasirye ku munota wa 74 ku ishoti rikomeye yarekuye ari inyuma y’urubuga rw’amahina,ndetse na Kwizera Pierrot waje gutsinda ku munota wa 85 w’umukino.

Pierrot amaze gutsinda igitego
Pierrot amaze gutsinda igitego
Abakinnyi batsinze igitego cya kabiri bahita bajya gushimira Gacinya Denys,umuyobozi wa Rayon Sports
Abakinnyi batsinze igitego cya kabiri bahita bajya gushimira Gacinya Denys,umuyobozi wa Rayon Sports
Kwizera Pierrot yayoboye bagenzi be bajya gushimira Perezida wa Rayon Sports
Kwizera Pierrot yayoboye bagenzi be bajya gushimira Perezida wa Rayon Sports

Abakinnyi babanjemo

Amagaju ku kibuga cyayo i Nyamagabe
Amagaju ku kibuga cyayo i Nyamagabe

Amagaju:Rukundo Protogéne,Buregeya Rodrigue,Hakizimana Hussein,Alanga Yenga Joachim,Bizimana Noël,Yumba Kaite,Hategekimana Abdallah,Hakundukize Adolphe,Mumbale Saiba Claude,Sibomana Arafat na Moikima Pignol.

Ikipe ya Rayon Sports yabanjemo
Ikipe ya Rayon Sports yabanjemo

Rayon Sports:Ndayishimiye Eric Bakame,Manzi Thierry,Tubane James,Munezero Fiston,Imanishimwe Emmanuel,Niyonzima Olivier Sefu,Muhire Kevin,Nshuti Dominique Savio,Kwizera Pierrot,Davis Kasirye na Ismaila Diarra.

Eric Irambona wa rayon Sports wagiyemo asimbuye mu gice cya kabiri
Eric Irambona wa rayon Sports wagiyemo asimbuye mu gice cya kabiri
Abafana ba Rayon Sports bari bongeye kujya inyuma y'ikipe yabo
Abafana ba Rayon Sports bari bongeye kujya inyuma y’ikipe yabo
Rukundo Protogene ufatira Amagaju akuramo Coup-Franc ya Rayon Sports
Rukundo Protogene ufatira Amagaju akuramo Coup-Franc ya Rayon Sports

Rayon Sports nyuma yo gutsinda uyu mukino,yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 32,aho yasimbuye kuri uwo mwanya ikipe ya Mukura nayo ifite amanota 32,gusa Rayon Sports ikaba izigamye ibitego 17 mu gihe Mukura izigamye 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

ohoo rayon tukurinyuma

niyonsenga anatole yanditse ku itariki ya: 24-04-2016  →  Musubize

icyipeyimana ibaye icyipeyimanape gatsibotuyiri inyuma reyosiporo oyeeeeeeeee

nzacyizwanimana epimaqwe yanditse ku itariki ya: 30-03-2016  →  Musubize

Oooooooh Rayon tukurinyuma

Simeon yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Oooooooh Rayon tukurinyuma

Simeon yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

urugendorucyarirurerurebavandimwenimwirare.tunyurwenibyodufite(twigire)bareyomwe.

BENJAMEN yanditse ku itariki ya: 20-03-2016  →  Musubize

rayon 4r Eva!!!!!!!!!!!!!!!!

kayjohn yanditse ku itariki ya: 19-03-2016  →  Musubize

Rayon oyeee! tukurinyuma

kanthe yanditse ku itariki ya: 19-03-2016  →  Musubize

Rayon oyeee! ikipe y’IMANA izabikora

kanthe yanditse ku itariki ya: 19-03-2016  →  Musubize

Turabashimiye k’ unkuru zicukumbuye kandi zikoranye ubuhanga mutugezaho kbsa muri abigiciro. God bless u!!!!!!

Tharcisse yanditse ku itariki ya: 19-03-2016  →  Musubize

rayo turiyinyuma kdi igikombe nicyacu

straton nyamagabe yanditse ku itariki ya: 19-03-2016  →  Musubize

ese baraye nyamagabe?

Fils yanditse ku itariki ya: 18-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka