Rayon Sports iresurana na Rutsiro ibura intwaro zayo: Icyo imibare ivuga mbere y’umukino

Nyuma yo gutsindwa na Mukura Victory Sports, Rayon Sports iragaruka mu kibuga icakirana na Rutsiro FC ikunze kuyigora igihe zahuye.

Nizigiyimana Kalimu Makenzi acungana na Iragire Saidi wa Rutsiro
Nizigiyimana Kalimu Makenzi acungana na Iragire Saidi wa Rutsiro

Rutsiro FC ni umwaka (season) wayo wa kabiri ikina mu kiciro cya mbere, dore ko yazamutse mu kicikiro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, ubwo yazamukanaga na Gorilla FC zije gusimbura Gicumbi FC na Heroes zari zimanutse.

Rayon Sports imaze gukina na Rutsiro imikino 5, aho muri iyo itanu Rayon Sports yatsinzemo umwe, Rutsiro itsindamo undi banganya inshuro 3. Muri iyo mikino Rutsiro yinjije ibitego 6 mu gihe Rayon Sports yo yinjije ibitego 4 mu izamu rya Rutsiro.

Abakinnyi nka Muvandimwe Jean Marie Vianney, Bukuru Christopher na Mushimiyimana Muhamed bamaze kugaruka mu myitozo, mu gihe Essombe Willy Onana we agikomeje kugorwa n’uburwayi.

Ikipe ya Rutsiro niyo ifite abakinnyi benshi bafite imvune kuko iza gucakirana na Rayon Sports idafite abakinnyi 4 babanza mu kibuga, barimo Munyakazi Yussuf Rule, Maombii Jean Pierre Nomille, Job ndetse n’umuzamu Tresor.

Rutsiro FC
Rutsiro FC

Kugeza magingo aya ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa 7 n’amanota 26, aho mu mikino 5 imaze gukina yatsinzemo imikino 2 itakazamo 2 inganya umwe.

Rutsiro FC itozwa na Bisengimana Justin, yicaye ku mwanya wa 13 n’amanota 16, aho mu mikino 5 iheruka itarabasha kubona amanota 3, kuko imaze gutsindwa imikino 3 ikanganya 2.

Aganira na Kigali Today, umutoza w’ikipe ya Rutsiro FC, Bisengimana Justin, yavuzeko n’ubwo bakunda kugora Rayon Sports, ariko ko nta mukino usa n’undi ngo kandi iyo kipe yarahindutse, gusa ngo ibyo ntibabyitayeho icyo bareba ni ugushaka amanota atatu.

Ati “Yego n’ubwo tuyigora (Rayon Sports), ariko nakwibutsaga ko nta mukino usa n’undi. Ikindi Rayon sports yarahindutse yaba abakinnyi bashya yongeyemo, umutoza na we ni mushya rero uraba ari umukino ukomeye kandi natwe turiteguye, kuko ntwabwo tuzaba tuje gutembera i Kigali. Ku bijyanye n’umusaruro udashimishije ikipe irimo gutanga, ni nk’uko n’abandi batakaza, ikindi shampiyona irakomeye ariko turimo gukora ibishoboka ngo tugaruke mu bihe byiza”.

Rayon Sports
Rayon Sports

Uraza kuba ari umukino wa kabiri ku mutoza Jorge Manuel da Silva Paixão Santo, nk’umutoza mushya wa Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka