Police Fc ntiyorohewe n’izuba muri Sudan y’Amajyepfo

Ikipe ya Police Fc mbere yo gukina umukino wo kwishyura na Atlabara,ikomeje gukora imyitozo ku zuba ryinshi kugira ngo irimenyere

Nyuma y’aho Police Fc itsinze Atlabara mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ibitego 3-1,ubu iyi kipe irabarizwa muri Sudan y’amajyepfo aho igiye gukina umukino wo kwishyura mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu iwayo (CAF Confederation cup).

Ikipe ya Police Fc yahagurutse i Kigali ku wa Gatatu taliki ya 24/02/2016 ku i Saa Saba n’igice z’amanywa,maze igera i Juba ku i Saa kumi n’imwe na 15 (17h15).,aho iyi kipe bwakeye itangira imyitozo aho amakuru aturuka muri Sudan avuga ko iyi kipe igerageza gukora imyitozo no ku zuba ryinshi,kugira ngo izagere ku cyumweru aho bazakina uwo mukino yamaze kumenyera iryo zuba.

Amafoto ya Police Fc muri Sudan

Uyu mukino bitagnijwe ko uzaba kuri iki cyumweru taliki ya 28/02/2015 ku i Saa cyenda n’igice za Kigali,mu gihe izakomeza izahura n’izava hagati ya V. Club Mokanda yo muri Congo Brazzaville na Akwa Unnited FC yo muri Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka