Nyamirambo iraza kwerekana isura ya Shampiona y’u Rwanda

Kuri uyu wa gatatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo harabera imikino ibiri ya Shampiona ihuza amakipe ahanganye kugeza ubu

Shampiona y’icyiciro cya mbere irongera gukomeza kuri uyu wa gatatu aho iza kuba igeze ku munsi wayo wa 13,hakaba haza kuba hakinwa imikino ibiri gusa,imikino yombi iza kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

  • 15h30:AS Kigali na Mukura VS
  • 18h00:Kiyovu Sports na Rayon Sports
AS Kigali iyoboye urutonde iraba ihangana na Mukura
AS Kigali iyoboye urutonde iraba ihangana na Mukura

AS Kigali iraba irwanira na Mukura VS umwanya wa mbere

AS Kigali kugeza ubu niyo kipe yonyine itaratsindwa umukino n’umwe muri iyi Shampiona,ndetse ikaba iyoboye urutonde n’amanota 28, mu gihe iza guhatana na Mukura iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 26,aho ikipe yombi yatsinda uyu mukino yarara ku mwanya wa mbere.

Mukura ni imwe mu makipe amaze iminsi yitwara neza muri Shampiona y'uyu mwaka
Mukura ni imwe mu makipe amaze iminsi yitwara neza muri Shampiona y’uyu mwaka

Uyu mukino kandi uraza kuba uhuza abakinnyi barimo Hakizimana Muhadjili uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi aho afite ibitego birindwi,agakurikirwa na Sugira Ernest ufite ibitego 6,umukinnyi uza kuba nawe yitezwe nyuma yo kwitwara neza muri CHAN akayirangiza atsindiye u Rwanda ibitego 3.

Kiyovu Sports na Rayon Sports,umukino w’abakeba

Nyuma y’umukino uhuza AS Kigali na Mukura,ku i Saa kumi n’ebyiri haratangira umukino uhuza Kiyovu Sports na Rayon Sports amakipe amaze imyaka myinshi ahanganye,gusa kugeza ubu uguhangana kukaba gusa nk’ukwagabanutse,cyane ko Rayon Sports imaze iminsi ioza shampiona iri imbere ya Kiyovu Sports.

Rayon Sports kugeza ubu iri ku mwanya wa kane n’amanota 22,mu gihe Kiyovu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 17 zombi mu mikino 11 zimaze gukina,aya makipe kandi akaza kuba akina yose afite abatoza batayamazemo igihe,aho Rayon Sports iri gutozwa na Ivan Jacky Minnaert,naho Kiyovu Sports igatozwa na Yves Rwasamanzi wasimbuye Seninga Innocent.

APR yaraye itsinze ESPOIR 2-0

APR Fc nayo ubu iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona,nyuma y’aho yaraye itsinze Espoir Fc ibitego 2-0,ibitego byatsinzwe na Issa Bigirimana ku munota wa 6 w’umukino,ikindi gitsindwa na Sibomana Patrick wari ugiyemo asimbura mu gice cya kabiri,bituma APR fc ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 24,umwanya ishobora kuvaho igihe Rayon Sports yabasha gutsinda Kiyovu.

Amwe mu mafoto ku mukino wahuje APR Fc na Espoir Fc

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka