Ni iminota 90 yo kwitangira igihugu tukagiha ibyo dufite byose - Umutoza Mashami Vincent

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent aratangaza ko uyu munsi ari umunsi Amavubi agomba gukora amateka amaze imyaka 17 adakorwa, yo kwitabira igikombe cya Afurika

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri kuri Japoma Stadium of Douala guhera I Saa Tatu z’ijoro, hateganyijwe umukino w’ishiraniro uza guhuza Ikipe y’igihugu ya Cameroun n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi”

Ni umukino ushobora gutuma Amavubi yandika andi mateka aheruka gukorwa mu mwaka wa 2003 ubwo u Rwanda rwabonaga itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika “CAN” cyabereye muri Tunisia mu mwaka wa 2004.

Mashami Vincent ati ni ibintu twese tunyotewe kuko imyaka cumi n'irindwi ni myinshi cyane
Mashami Vincent ati ni ibintu twese tunyotewe kuko imyaka cumi n’irindwi ni myinshi cyane

Umutoza mukuru w’Amavubi Mashami Vincent, yatangaje ko uyu ari umunsi bifuza gusubiramo ayo mateka, aho yavuze ko ari wo musanzu bifuza guha igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati ’’Turashaka ibyishimo kuri uyu munsi, ni ibintu twese tunyotewe kuko imyaka cumi n’irindwi ni myinshi cyane. Uyu niwo musanzu dushobora guhereza igihugu, ni iminota mirongo icyenda yo kwitangira igihugu tukagiha ibyo dufite byose.’’

Ati ni iminota mirongo icyenda yo kwitangira igihugu tukagiha ibyo dufite byose
Ati ni iminota mirongo icyenda yo kwitangira igihugu tukagiha ibyo dufite byose

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga

Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Mutsinzi Ange, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Haruna Niyonzima, Meddie Kagere, Iradukunda Bertrand na Byiringiro Lague.

Minisports, abahoze bakinira Amavubi n’abandi bageneye ubutumwa Amavubi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yamana yirirwahandi igataha iRWANDA.Ntahoyagiye

INGABIRE Joseph yanditse ku itariki ya: 30-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka