“Navuze ko Arsène Wenger akwiye guhindura imikorere sinavuze ngo aveho” - Perezida Kagame

Ku rubuga rwe rwa Twitter, uyu munsi, Perezida Kagame yavuze ko mu magambo yaganiriye n’umunyamakuru witwa Philip Etale wo muri Kenya ntaho yigeze avuga ko Arsene Wenger agomba kuvaho ahubwo yavuze ko we abona akwiye guhindura imikorere.

Tariki 22/01/2012, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’uwo munyamakuru kuri Twitter, yamubwiye ko nk’umufana w’ikipe ya Arsenal ababazwa no kubona muri ino minsi idahagaze neza.

Perezida Kagame yongeyeho ko kubwe abona Arsene Wenger akwiye guhindura imikorere ikipe ye ikabasha kubona insinzi. Nubwo ariko muri icyo kiganiro ntaho Kagame yigeze akoresha ijambo “step down” cyangwa se “resign” yaje gutungurwa no kubona hari ibitangazamakuru nka NESN byanditse ko yavuze ngo Arsene Wenger akwiye kwegura (give up the job).

Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko ibyo banditse ntaho bihuriye n’ibyo yavuze. Yongeyeho ko bishobora kuba byaratewe n’ikibazo cy’imyumvire kuko kwegura no guhindura imikorere atari bimwe.

Perezida Kagame yongeyeho kandi ko icyiza ari ugusubira mu magambo y’umuntu neza nk’uko yayivugiye.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yes ibi nibyo ntiyavuze agomba kuvaho, ariko nabonaga hose even on yahoo sport bamubeshyera ngo yavuze ngo Wenger should go" bamubeshyeraga

yanditse ku itariki ya: 25-01-2012  →  Musubize

Yes ibi nibyo ntiyavuze agomba kuvaho, ariko nabonaga hose even on yahoo sport bamubeshyera ngo yavuze ngo Wenger should go" bamubeshyeraga

s yanditse ku itariki ya: 25-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka