Musanze FC yatsinze Rwamagana ihita inayambura umwanya wa mbere

Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri yari igeze ku munsi wa cyenda, mu mukino wari ukomeye kurenza indi, ku cyumweru tariki 29/01/2012, Musanze FC yatsinze Rwamagana City ibitego 2 ku busa ihita inayisimbura ku mwanya wa mbere.

Mbere y’uko aya makipe yo mu itsinda rya kabiri akina, Rwamagana City yarushaga Musanze FC amanota abiri ariko kuyahagararaho byagoye abasore batozwa na Nshimiyimana Maurice wahoze ari umutoza wungirije muri Nyanza FC ndetse na Rayon Sport.

Nk’ikipe iri mu rugo, Musanze FC ikunze kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko ihagita yongera ikamanuka, yatsinze Rwamagana City ibitego 2 ku busa maze ihita yifatira umwanya wa mbere.

Muri iri tsinda kandi, nyuma y’igihe kinini Kaminuza y’u Rwanda idatsinda ndetse ikaba yaragiye gukina iri ku mwanya wa nyuma, yatunguye Interforce iyisanze ku kibuga cyayo iyihatsindira igitego kimwe ku busa.

Intsinzi Kaminuza y’u Rwanda yabonye yatumye iva ku mwanya wa nyuma ijya ku mwanya wa munani.

Mu itsinda rya mbere, AS Muhanga yakomeje kuza ku isonga, nyuma yo kunyagira Bugesera FC ibitego 4 kuri 2. Itsinda rya mbere riyobowe na AS Muhanga ifite amanota 23 ikaba imaze kwaninkira amakipe ayikurikiye kuko irusha Gasabo United iyikurikiye amanota 7.

Musanze FC ni yo iyoboye itsinda rya kabiri n’amanota 19 ikaba irusha inota rimwe Rwamagana City iyikirikiye.

Dore uko amakipe yatsindanye:

Itsinda rya mbere

AS Muhanga 4-2 Bugesera FC

Unity FC 1-1 Intare FC

Gasabo United 2-1 Kirehe FC

ASPOR FC 1-1 Esperance FC

Zebres FC 0-0 Stella Maris

Itsinda rya kabiri

Musanze FC 2-0 Rwamagana City

Interforce FC 0-1 UNR FC

Pepinieres FC 1-2 Etoile de l’Est

SORWATHE FC 0-1 SEC Academy

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka