Mukura VS yasheshe amasezerano y’uwari umutoza wayo Ruremesha Emmanuel

Ikipe ya Mukura VS yamaze gusesa amasezerano ya Ruremesha Emmanuel wari umutoza mukuru wayo, aho iyi kipe imushinja umusaruro muke muri shampiyona

Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo ikipe ya Mukura VS yari yashyizeho umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel, gusa nyuma y’imikino umunani gusa uyu mutoza yaje guhagarikwa by’agateganyo ashinjwa umusaruro muke.

Ruremesha Emmanuel yongeye gutandukana na Mukura VS
Ruremesha Emmanuel yongeye gutandukana na Mukura VS

Mu minsi ishize umutoza yari yongeye gukomeza akazi ke ariko iyi kipe ya Mukura VS yamaze gusesa amasezerano yari ifitanye na Ruremesha Emmanuel, ikipe ikaza kuba itozwa by’agateganyo na Nshimiyimana Canisius wari umutoza wungirije.

Ikipe ya Mukura VS kugeza ubu nyuma y’imikino 12 ya shampiyona imaze gukina, iri ku mwanya wa 11 n’amanota 14, ikaba imaze gutsinda imikino itatu, inganya itanu ndetse inatsindwa imikino ine, ikaba ifite n’ikirarana igomba kuzahuramo na APR FC.

Ikipe ya Mukura VS yabitangaje inyuze ku rukuta rwayo rwa rwa Twitter

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka