Muhire Kevin yasanze bagenzi be muri Rayon Sports

Nyuma y’igihe ashakishwa n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda,Muhire Kevin yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira akinira ikipe ya Rayon Sports

Mu gihe umukinnyi usanzwe ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’Isonga Fc ariwe Muhire Kevin yari amaze iminsi avugwa ko yaba yaramaze gusinyira ikipe ya Police Fc,ubu amakuru agera kuri Kigali Today yemeza uyu mukinnyi yamaze gusinya muri Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi kandi yakunze kugaruka cyane mu itangazamakuru nyuma y’aho atangarije ko atajya mu ikipe ya APR Fc,aho yavugaga ko kuyijyamo ari nko kujya muri gereza kuko bitari kumworohera kuva muri iyi kipe.

Muhire Kevin (wambaye 11),arahabwa ikaze na Bakame wamaze kugirwa Kapiteni
Muhire Kevin (wambaye 11),arahabwa ikaze na Bakame wamaze kugirwa Kapiteni

Yaba yari yarasinye amasezerano y’ibanze na Police Fc?

Nyuma yo kuvugwa ho ko yaba yarasinyanye amasezerano y’ibanze n’ikipe ya Police Fc,twaganiriye n’umuvugizi w’iyi kipe CIP Mayira Jean de Dieu maze adutangariza ko batigeze bagirana amazsezerano nawe

"Kevin afite ishuli ry’umupira yakuriyemo,ntabwo twajya gusinyisha umukinnyi bitanyuze mu nzira zemewe n’amategeko,gusa twari twamwifuje, twumvise ko yaba yagiye mu ikipe ya Rayon Sports kandi rwose twe ntacyo bidutwaye" CIP Mayira aganira na Kigali Today

Muhire Kevin kandi asanze bagenzi be muri Rayon Sports bari basanzwe bakinana mu Isonga Fc barimo Nshuti Dominique Savio wasinye muri iki cyumweru,Mugisha Francois ukina nka myugariro, Olivier Niyonzina ukina mu kibuga hagati, rutahizamu Alexis Ndacyayisenga ndetse n’umunyezamu Bonheur Hategekimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

REYON OYEEE!! OOOH REYON.

NKUNDABATWARE ERIC yanditse ku itariki ya: 9-08-2016  →  Musubize

Rayonsports nikipe yabafana nikipe ya societe civille itanga freedom kubakinnyi nubwo rimwe narimwe havuka crise economique gusa twese turayikunda kuko moralite yayo ntahandi wayikura congz kuri
recrutiment badukore zabana babanyaRwanda

Ismael yanditse ku itariki ya: 15-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka