Meddie Kagere na Yannick Mukunzi bageze mu mwiherero w’Amavubi (AMAFOTO)

Rutahizamu Meddie Kagere na Yannick Mukunzi baraye biyongereye ku bandi bakinnyi bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi iri gutegura umukino wa Mozambique n’uwa Cameroun.

Ibyumweru bigiye kuba bibiri abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bakora imyitozo umunsi ku wundi, aho bari gutegura imikino ya nyuma yo mu itsinda mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Umukino umwe ari na wo wa gatanu mu itsinda utegerejwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda z’amanywa, naho uwa nyuma mu itsinda ukazabera i Douala tariki 30/03/2021 kuri Japoma Stadium.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu mu bakinnyi bakina hanze bageze mu Rwanda, ni Mukunzi Yannick wahageze mu gitondo cy’uwo munsi avuye muri Suède mu ikipe ya Sandvikens IF, akaba yaranakoze imyitozo yo ku mugoroba.

Undi mukinnyi wari utegerejwe ni rutahizamu wa Simba SC yo muri Tanzania Meddie Kagere, akaba na we yahageze ku mugoroba abanza kwishyira mu kato mu gihe yari agitereje ibisubizo bya COVID-19, bikaba byari biteganyijwe ko yakorana n’abandi imyitozo y’uyu munsi ku wa Gatandatu.

Yannick Mukunzi yahise anakorana imyitozo na bagenzi be....

Urutonde rw’abakinnyi bari mu myitozo kugeza ubu

Abanyezamu

Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
Eric Ndayishimiye (AS Kigali)
Rwabugiri Umar (APR FC)

Ba Myugariro

Ange Mutsinzi (APR FC)
Fitina Omborenga (APR FC)
Emery Bayisenge (AS Kigali)
Thierry Manzi (APR FC)
Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
Faustin Usengimana (Police FC)
Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
Eric Rutanga (Police FC)
Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

Abo Hagati

1. Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
2. Olivier Niyonzima (APR FC)
3. Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
4. Bosco Ruboneka (APR FC)
5. Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
6. Djabel Manishimwe (APR FC)
7. Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
8. Eric Ngendahimana (Kiyovu SC)

Abataha Izamu

1. Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
2. Meddie Kagere (Simba SC)
3. Dominique Savio Nshuti (Police FC)
4. Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
5. Lague Byiringiro (APR FC)
6. Danny Usengimana (APR FC)
7. Osée Iyabivuze (Police FC)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bazabikora
turabizeye

Dominic yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka