Mali na DR Congo nizo zizakina umukino wa nyuma wa CHAN

Ikipe ya Mali nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire igitego 1-0,niyo izahatanira na Congo igikombe cya CHAN kuri iki cyumweru taliki ya 07/02/2016

Mu mukino wa kabiri wa 1/2 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyanirambo,ikipe ya Mali ku gitego cyatsinzwe na Yves Bissouma ku munota wa 88,yahise ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma wa CHAN ,aho izahura na Republika iharanira Demokarasi ya Congo nayo yari yasezereye Guinea kuri uyu wa gatatu

Yves Bissouma watsinze igitego cya Mali ku munota wa 88
Yves Bissouma watsinze igitego cya Mali ku munota wa 88
Amakipe yombi yari yahanganye kugera hafi ku munota wa nyuma
Amakipe yombi yari yahanganye kugera hafi ku munota wa nyuma
Mali igeze ku mukino wa nyuma itsinze Côte d'Ivoire
Mali igeze ku mukino wa nyuma itsinze Côte d’Ivoire
Seydou Koita wa Mali ishakisha igitego
Seydou Koita wa Mali ishakisha igitego

Abakinnyi bari babanje mu kibuga:

Cote d’Ivoire: 16 Sangaré, 21 Comara, 4 Goua, 6 Ouattara, 13 N’Guessan, 5 Aka, 12 Yacé, 3 Koffi, 10 Zakri, 14 Guiza, 7 Atcho.

Mali: 16 Diarra, 21 Dante, 18 Dieng, 15 Doumbia, 6 Sekou Diarra, 12 Samake, 13 Sissoko, 19 Diarra, 10 Coulibaly, 9 Sinayoko, 23 Koita.

Abakinnyi ba Mali babyina intsinzi yo kuzakina Final ya mbere ya CHAN mu mateka yabo
Abakinnyi ba Mali babyina intsinzi yo kuzakina Final ya mbere ya CHAN mu mateka yabo

Umukino wa nyuma uzahuza Mali na Congo utegerejwe ku cyumweru ku i Saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30),ukazabanzirizwa n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Guinea na Côte d’Ivoire ku i Saa cyenda z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka