Kwizera Olivier na Rusheshangoga ntibajyana n’Amavubi yerekeza Mauritius

Mu rutonde rw’abakinnyi 18 berekeza mu birwa bya Maurice gukina umukino uzaba kuri uyu wa gatandatu,umutoza McKinstry yakoze impinduka benshi batari biteze

Ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo kuri uyu wa kane nibwo abakinnyi 18 bamaze gutangazwa n’umutoza w’Amavubi Johnny McKisntry bari buhaguruke i Kigali berekeza mu birwa bya Maurice,aho bazaba bakina umukino n’icyo gihugu mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon 2017.

Amavubi yari amaze iminsi akora imyitozo kuri Stade Amahoro
Amavubi yari amaze iminsi akora imyitozo kuri Stade Amahoro

Urutonde rurambuye

Abanyezamu: Ndayishimiye Jean Luc (Rayon) na Marcel Nzarora (Police FC)

Ba myugariro: Omborenga Fitina (SC Kiyovu), Ndayishimiye Celestin (Mukura VS), Sibomana Abouba (Gor Mahia), Rwatubyaye Abdul (APR Fc), Nirisarike Salomon (Sint Truiden), Kayumba Soter (AS Kigali)

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptista (Azam Fc), Mukunzi Yannick (APR Fc), Niyonzima Haruna (Yanga), Iranzi Jean Claude (APR Fc), Hakizimana Muhadjiri (Mukura VS), Nshuti Savio Dominique (Rayon) na Habimana Yussufu (Mukura VS)

Abataha izamu: Uzamukunda Elias (Le Mans), Rushenguziminega Quentin Kwame (Lausanne Sport) na Sugira Ernest (AS Kigali).

Hakizimana Muhadjili (uhagaze ibumoso),umwe mu bakinnyi batunguranye kuri uru rutonde
Hakizimana Muhadjili (uhagaze ibumoso),umwe mu bakinnyi batunguranye kuri uru rutonde
Emery Bayisenge nawe ntabwo azakina uyu mukino
Emery Bayisenge nawe ntabwo azakina uyu mukino
Rusheshangoga yasigaye nawe
Rusheshangoga yasigaye nawe

Amavubi y’u Rwanda azakina n’ibirwa bya Maurice umukino ubanza,ku wa gatandatu taliki ya 26/03/2016 i Belle Vue muri Maurice,naho umukino wo kwishyura ukazaba ku wa kabiri taliki ya 29/03/2016 kuri Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

umutoza yahisemo neza kuba Kwizera yasigaye,gusa azakurikirane Jessy Reindof wigeze gukinira amavubi bakina na mali,ndetse na Libya mumukino wagicuti, kagere ashakirwe ibya ngombwa

dore abo coach yabanzamo

1.bakame
2.omborenga
3.abuba.
4.Abdul rwatubyaye
5.salon
6.migi
7.muhadjiri

8.haruna
9.bebi
10.sugira
11.iranzi

nsabimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

umutoza yahisemo neza kuba Kwizera yasigaye,gusa azakurikirane Jessy Reindof wigeze gukinira amavubi bakina na mali,ndetse na Libya mumukino wagicuti, kagere ashakirwe ibya ngombwa

core abo coach yabanzamo

1.bakame
2.omborenga
3.abuba.
4.Abdul rwatubyaye
5.salon
6.migi
7.muhadjiri

8.haruna
9.bebi
10.sugira
11.iranzi

nsabimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

uyu mutoza yanisemo neza cyane njye namagira inama yokubanzamo aba bakurikira 1:bakame 2:fitina omborenga 3:ndayishimiye celestin 4: nirisalike salom 5:rwatubyaye 6;mugirabeza jb migi 7:haruna niyonzima 8:muhadjir 9:sugira 10:iranzi jean claude 11:savio nshuti abasimbura 1:elias uzamukunda asimbure sugira quentin asimbure savio abuba asimbure celestin

patron yanditse ku itariki ya: 25-03-2016  →  Musubize

nanjye haricyonakongeraho kwizerayadupfiriyubusa niyompamvu umutoza atigeze amwikoza.

Izabayo fils yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

mwiriwe ahangaha kuriyi tariki bazakiniraho murwanda ntimwaba mwibeshye nabazaga

munyemana issa yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

@jimmy
wasomye nabi ibyanditse birasobanutse kabisa

migambi yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Dore ikipe izabanzamo

1. Bakame
2. Ombrenga Fitina
3. Sibomana Abouba
4. Salomo Nirisarike
5. Rwatubyae Abdul
6. Haruna Niyonzima
7. Mugiraneza Jean Baptiste
8. Mukunzi Yanick
9. Rushenguziminega
10. Iranzi Jean Claude
11. Uzamukunda Elias

Abazasimburwa

Yannick azasimburwa na Muhadjir
Rushenguziminega azasimbuzwa Sugira
Uzamukunda azasimburwa na Savio.

nzabandora yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Dore ikipe izabanzamo

1. Bakame
2. Ombrenga Fitina
3. Sibomana Abouba
4. Salomo Nirisarike
5. Rwatubyae Abdul
6. Haruna Niyonzima
7. Mugiraneza Jean Baptiste
8. Mukunzi Yanick
9. Rushenguziminega
10. Iranzi Jean Claude
11. Uzamukunda Elias

Abazasimburwa

Yannick azasimburwa na Muhadjir
Rushenguziminega azasimbuzwa Sugira
Uzamukunda azasimburwa na Savio.

nzabandora yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

ni sawa ariko se kuki basize emery koko cg azakina umukino wo kwishyura?naho kwizera asa naho atakiri umuzamu rusheshangoga nawe ntari muri forme umutoza aba yabirebye big up kuri jonny

nkuliza yvette yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Murakoze,gusa mwibeshyeho gato kuri iyo nkuru i saa kumi n’ebyiri zumugoroba muvuga ko ariho urwo rutonde rwatangajwe ntiziragera ninkuru yasohotse mbere,kwizera na rusheshangoga bamaze igihe muri meforme amashyi ku mutoza!

jimmy yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka