Kwitabira inama ya Rayon Sports ni ukwishyura

Kuri iki cyumweru taliki ya 03/04/2016 nibwo Rayon Sports izakora inama y’inteko rusange ndetse n’amatora y’umuryango wa Rayon Sports

Nyuma y’aho inama y’inteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports isubitswe inshuro ebyiri,iyo nama iraza gusubukurwa kuri iki cyumweru,gusa kuyitabira bikaba bisaba kwishyura amafaranga y’ikarita

Abanyamuryango bari bitabiriye inama ya mbere yasubitswe taliki ya 06/03/2016
Abanyamuryango bari bitabiriye inama ya mbere yasubitswe taliki ya 06/03/2016

Nk’uko twabitangarijwe na Gakwaya Olivier umunyambanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Football club,kwitabira iyi nama bisaba ko uzayitabira agomba gutanga amafaranga ibihumbi bitanu byo kugura ikarita y’umunyamuryango

yagize ati "Inteko rusange ishobora kubemerera tukabashyira kuri liste bakagura amakarita bakanishyura amafaranga yo kuba abanyamuryango nyabo,gusa abanyamuryango bashya bazemererwa kwitabira inama ariko ntibazatora,abazemerrwa gutora ni bari biyandikishije ubwo hatorwaga komite y’ikipe ya Rayon Sports"

Gakwaya Olivier Umunyambanga mukuru wa Rayon Sports
Gakwaya Olivier Umunyambanga mukuru wa Rayon Sports

Ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama y’inteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports hariho gusuzuma ibyakozwe mu mwaka wa 2015 , gutora abagize komite y’umuryango wa Rayon Sports,ndetse n’utuntu n’utundi,inama biteganijwe ko izatangira ku i saa ine za mu gitondo mu cyumba cy’inama cya Alpha Palace Hotel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mutore neza maze Rayon Sport itwareibikome wamushinga muw,unoze cyane!.

ndayambaje patrick yanditse ku itariki ya: 3-04-2016  →  Musubize

Ikigaragara ni uko bashyize imbere amafaranga kandi banatinya ko batatorwa uko babishaka abayatanze batoye. Nta kuri kuyarimo kandi uretse kutubeshya bose ntibakunda Rayon Sports kuko nta terambere ryayo berekana uretse gushaka kuyobora gusa. Imana ibeze kandi izabayoborete ayo matora.

B2621 yanditse ku itariki ya: 2-04-2016  →  Musubize

Ariko ubu nta makabyankuru arimo kweri?Cyane ko ubona abitabira bose batarebwa no kwishyura; ikindi kandi usomye inkuru wagirango frw avugwa nayo kugirango winjire mu cyumba k’inama kandi ataribyo.

vincent yanditse ku itariki ya: 1-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka