Kasirye na Pierrot bakuwe muri 18 bakina na Muhanga

Davis Kasirye na Kwizera Pierrot bakuwe ku rutonde rw’abakinnyi 18 ba Rayon Sports bakina na Muhanga muri shampiona ikomeza kuri uyu wa kabiri.

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert yamaze gutangaza abakinnyi 18 yifashisha mu mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiona ugomba guhuza rayon Sports na Muhanga kuri uyu wa kabiri,umukino ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ivan Jacky Minnaert mu kiganiro n'abanyamakuru
Ivan Jacky Minnaert mu kiganiro n’abanyamakuru

Davis Kasirye yageze mu Rwanda,Kwizera Pierrot ari gukora imyitozo,gusa ntubashyizwe muri 18 ..

Uyu mutoza ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere,yatangaje ko atazapfa guhindura ikipe ye kubera umukinnyi runaka,kuko afite ikipe itsinda kandi kujya muri 18 bisaba kubikorera hatitwajwe izina umukinnyi afite.

Yagize ati "Umva njye rwose sinkunda iyo mumbaza Kasirye na Pierrot ntayo navuga kuri abo. Ntabwo baziye igihe bagomba gutegereza igihe cyabo kikagera. Ikipe itsinda ntabwo uyihindura.

Davis Kasirye ngo arasabwa gukora cyane kugira ngo abone umwanya
Davis Kasirye ngo arasabwa gukora cyane kugira ngo abone umwanya

Ati "Pierrot ari mu Rwanda aritoza kuva kuwa kane ushize, Davis na we ari mu Rwanda ariko bagomba gukora cyane bishoboka mbere yo gutekereza no kuza muri 18, njye ntabwo nzahindura kubera guhindura. "Umutoza wa Rayon Sports.

Davis Kasirye wageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere ntabwo ari ku rutonde rukina na Muhanga
Davis Kasirye wageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere ntabwo ari ku rutonde rukina na Muhanga

Ntiyiteguye kwicaza abakinnyi bamuhaye amanota atatu ku kibuga kibi ...

"Kuki se nahindura Fabrice? kuki nahindura Savio? Abakinnyi bampaye iminota 90 ku kibuga kibi kinagoye, kuko nziko kizanagora amakipe ariko natwe tukaza kuhatsindira ku buryo butoroshye. None ni iyihe mpamvu nahindura? Kuko Pierrot ahari, kuko Davis ahari tumushyiremo? Oya. Abahari barampagije bityo ntabwo nahidnura kubera guhindura gusa. Umutoza Ivan Jacky Minnaert aganira n’itangazamakuru

Aba nibo 18 agomba kwifashisha ku mukino wa Muhanga

1. Ndayishimiye Eric Bakame 2. Niyonkuru Radjou 3. Manzi Thierry 4. Mugenzi Cedrick 5. Tubane James 6. Vivien Niyonkuru 7. Kevin Muhire 8. Djabel Manishimwe 9. Emmanuel Imanishimwe 10. Mugheni Fabrice 11. Ndacyayisenga Alexis 12. Moustapha Nsengiyumva 13. Niyonzima Olivier Seff 14. Mugisha François (Master) 15. Gahonzire Olave 16. Savio Nshuti Dominique 17. Bashunga Abouba 18. Ismaila Diarra

Ikipe ya Rayon Sports ubu irabarizwa ku mwanya 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona n’amanota 21,mu gihe AS Kigali iyoboye urutonde rwa Shampiona n,amanota 24 izaba ikina na Bugesera nayo kuri uyu wa kabiri ku kibuga cya Bugesera i Nyamata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nabakuremo Kuko Ibyobigira Sibyo,nakoreshe Abahari Kandibarashoboye.Gikundiro Tuyifurije Itsinzi Andi (3)irayacura

Laurent,(rubavu) yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

Nge umutoza ndamushyigikiye azakinishe ushoboye ntazakinishe izina umuntu afite nibyo byaca agasuzuguro abakinnyi bakajya bitabira imyitozo kugihe ahubwo nandi ma kipe erebereho

KAYINAMURA BYUSA J.Paul yanditse ku itariki ya: 15-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka