Nyuma yo gutandukana na Thierry Hitimana kubera umusaruro mubi, AS Kigali yamusimbuje Kasambongo André, watozaga SEC Academy, kugira ngo bongere kubona intsinzi.
Kasambongo wadutangarije ko yasinye amasezerano yo gutoza iyo kipe muri shampiyona y’uyu mwaka ndetse n’iy’umwaka utaha, ngo yifuza ko afatanyije n’ubuyobozi, bakubaka ikipe ikomeye nk’uko yari imeze mu myaka ishize.
Yagize ati “Maze iminsi nganira n’ubuyobozi bwa AS Kigali uko twakubaka ikipe. Ndetse muri iyi minsi yo kongera abakinnyi mfite gahunda yo kuzana abakinnyi nka babiri nzakura hanze, bakiyongera ku bandi bahari kandi ndizera ko nibaza ikipe izaba ikomeye”.
Kugeza ubu AS Kigali iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n’amanota atandatu mu mikino 10 imaze gukina, ikaba yaratsinzemo umukino umwe gusa.
Ubwo Fidele Ndayisaba yagirwaga umuyobozi w’umujyi wa Kigali, yatangaje ko yifuza ko AS Kigali, nk’ikipe y’umujyi, yakomera ikaba icyitegererezo ariko kugeza ubu izo nzozi iyi kipe ntirazigeraho.
Ubwo twaganiraga n’umutoza mushya w’iyo kipe, Kasambongo, yatubwiye ko afite gahunda yo kuganira n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, bagashaka ukuntu bakubaka ikipe ihamye. Yatubwiye ko abayobozi bose b’iyo kipe biteguye kumufasha mu byo akeneye byose kugira ngo ikipe ikomeze kwiyubaka.
Kasambongo azatangira gutoza AS Kigali ku mugaragaro tariki ya mbere Gashyantare, ubwo iyo kipe izaba ikina na Interforce yo mu cyiciro cya kabiri mu mukino wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro.
Umukino wa mbere wa shampiyona azawutoza ku munsi wa 11 wa shampiyona, ubwo AS Kigali izaba yakiriye Nyanza kuri stade ya Kigali tariki 11 Gashyantare.
Nubwo AS Kigali y’abagabo idahagaze neza, AS Kigali y’abagore yo imaze kuba ubukombe kuko imaze gutwara ibikombe bya shampiyona bitatu yikurikiranya. Umutoza wayo, Grace Nyinawumuntu, yadutangarije ko bafite gahunda yo gutwara icya kane muri shampiyona y’uyu mwaka izatangira muri Gashyantare.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|