Inzego zose zigize umuryango wa Rayon Sports zahagaritswe

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, yatangaje ko yakuyeho inzego zose zishamikiye ku muryango wa Rayon Sports

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate, yamaze gutangaza ko yakuyeho inzego zose zigize umuryango wa Rayon Sports, usibye gusa Komite Nyobozi ya Rayon Sports.

Mu ibaruwa yandikiye abagize izi nzego bose, yabamenyesheje ko inzego zindi zizatorwa nyuma yo kuvugurura amategeko agize umuryango wa Rayon Sports.

Mu ibaruwa RGB yandikiye Rayon Sports tariki 07/08/2020, uru rwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwasabye Munyakazi Sadate guhagarika inzego zose zigize umuryango wa Rayon Sports, anabuzwa gutumiza inama y’inteko rusange kugeza igihe amategeko azavugururirwa.

Bamwe mu banyamuryango ya Rayon Sports bari baherutse kwandikira Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inteko rusange idasanzwe, kugira ngo basuzumire hamwe ibibazo bimaze iminsi muri iyi kipe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Urwego ruto qukuraho inteko rusange ariyo irugenga? Ibi sibyo ahubwo Inteko rusange yitabaze inkiko.None se into azazambya bazavuga ngo Let’s yishyure Rayon.

Rukara yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

SADATE komerezaho kbx wowe turagushigikiye kuko twagutoye tubona ubishoboye gusa komeza utsinde ibitego by,umutwe abo bashaka kugukorera cout d,etat bashaka kudusiga mubukene.

magufuri yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

sadate, ntushyigikiwe, ntibizakunda uribeshya
abaturage bazagukorera agatendo ka liban governmemt uzumirwa

mudidi yanditse ku itariki ya: 11-08-2020  →  Musubize

Yewe uyu mugabo Sadate nasimbuka uyu mushibuka mureke mwese n’iyonka cg nk’abitsamuye mumuyoboke ndetse na Skol ireke gukomeza kwikamira kubyatsi no kwikubita mugatuza ivugako Igihe agihari itarekura agafaranga !

Nkubu ntababeshye nabonaga bamurangije basigaye guserebra ahubwo! Gusa ubu noneho ndifashe sinongera kugaragaza ko mushigikiye ariko ndabona nubundi ataravuga ijambo rye rya nyuma ! Ariko ubundi mwamuretse agakora ( mukareka Skol ikishyura ) ko nubundi imihati mukoresha mumutega akanya kugwa imaze kurenga igipimo koko!

Mikel yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Ntabwo biri ku busa none se Rayon niyo ifite amategeko agomba guhindurwa gusa?Ikindi babanje bagakemura ikibazo gihari hanyuma ibisigaye bikaganirwaho n’abakunzi ba Rayon bashyize hamwe. bivuze rero ko iyi rayon sport ihawe Munyakazi ku giti cye. bamenye ko abarayon batazakomeza kurebera ahubwo bakwemera bagapfa

kamina yanditse ku itariki ya: 10-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka