Imyanzuro itandatu yafashwe na Rayon Sports irimo guheba umushahara

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwafashe umwanya wo kuganira n’abakinnyi ndetse n’abatoza ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’impande zombi.

Ibi bibaye nyuma y’umwuka utari mwiza umaze iminsi ugaragara hagati y’impande zombi, aho ikipe ya Rayon Sports yagaragaye isubizanya na kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Eric Rutanga wandikaga mu izina ry’abakinnyi ba Rayon Sports.

Nyuma y’ibi byose impande zombi zaje gufata umwanya wo kuganira mu gisa n’inama yabereye ku rubuga rwa whatsapp rusanzwe ruhuza abakinnyi na staff (abatoza, abaganga,…), maze bafata imyanzuro itandatu.

Imyanzuro y’Inama yahuje komite ya Rayon Sports, abakinnyi n’abatoza:

1. Abakinnyi n’abatoza bifuje ko amafaranga bahabwa muri iyi minsi atazakurwa ku mishahara yabo kuri iki iyi ngingo, Président yabasezeranyije ko azakiganira na Komite bakagifataho umwanzuro kandi abasezeranya kuzaba mu ruhande rwabo;

2. Abakinnyi n’abandi bakozi bemeye ko kubera ibihe turimo bigomwa umushahara wo kuva mu kwezi kwa kane kugera ibi bihe bya Coronovirus birangiye ariko ikipe igakomeza gutanga amafaranga abafasha mu mibereho ya buri munsi;

3. Twemeranyije ko dukomeza kujya tuganira kdi ibibazo byacu bigakemurwa natwe twese kdi dufatanije;

4. Tugaye abajyana amakuru y’akazi ahantu hatateganyijwe ndetse twibutsa ko binyuranyije n’amategeko n’amasezerano y’impande zombi;

5. Twemeranyije ko Perezida azajya aganiriza abakinnyi n’abandi bakozi kuri uru rubuga byibura rimwe mu cyumweru kugira ngo yumve ibibazo byabo;

6. Twemeje ko inyandiko zicicikana mu itangazamakuru zihagarara;

Twibukiranyije ko n’ubwo nta kazi gahari ariko tugomba gukomeza kurangwa n’urukundo rwaturanze kuva twatangira umwaka wa shampiyona. Inama yatangiye saa moya z’ijoro irangira saa tatu, none kuwa 23 Mata 2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka