Imitwe itatu ya Rwatubyaye yerekeje APR muri 1/16

Apr Fc yageze muri 1/16 mu mikino ya CAF Champions league itsinze Mbabane Swallows ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo (CAF Champions league), APR Fc ihagarariye u Rwanda yabashije gusezera Mbabane Swalllows yo muri Swaziland, ku bitego 4-1.

APR fc yatangiye isatira cyane Mbabane Swallows
APR fc yatangiye isatira cyane Mbabane Swallows
Benedata Janvier ahanganye n'umukinnyi wa Mbabane Swallows
Benedata Janvier ahanganye n’umukinnyi wa Mbabane Swallows

Mu mukino APR Fc yatangiye isabwa gutsinda ibitego 2-0 ngo ibashe gusezerera iyi kipe yo muri Swaziland,yaje guhita ibigeraho mu minota 14 ya mbere,aho ku munota wa 7 gusa APR Fc yari imaze kubona igitego cyatsinzwe na Rwatubyaye Abdul ku mutwe,ku munota wa 14 yongeramo ikindi nanone n’umutwe,maze amahirwe yo gukomeza atangira kwiyongera.

Iyi Coup-Franc ya Iranzi niyo yavuyemo igitego cya mbere
Iyi Coup-Franc ya Iranzi niyo yavuyemo igitego cya mbere
Rwatubyaye atsinze igitego cya mbere
Rwatubyaye atsinze igitego cya mbere
Iranzi Jean Claude ajya gutera koruneri yavuyemo igitego cya kabiri
Iranzi Jean Claude ajya gutera koruneri yavuyemo igitego cya kabiri
Mu cyubahiro bishimira igitego
Mu cyubahiro bishimira igitego

Gusa byaje kuba bibi ku munota 26 w’umukino,aho Mbabane Swallows yaje kwishyura igitego kimwe,igitego cyatsinzwe n’uwitwa Sanele Mkhweli,aho byari bisobanuye ko umukino urangiye gutya APR yari guhita isezererwa.

Umutoza wa Mbabane Swallows we yari yiyambariye umupira wanditseho "INYATSI"
Umutoza wa Mbabane Swallows we yari yiyambariye umupira wanditseho "INYATSI"

Ku munota wa 29 Umutoza Rubona Emmanuel yaje guhita yinjiza mu kibuga Nkinzingabo Fiston maze asimbura Ndahinduka Michel uzwi nka Bugesera,ndetse n’igice cya mbere kirangira bikiri 2-1.

Ku munota wa 58 w’umukino,Rubona Emmanuel yaje kongera gusimbuza,maze Djihad Bizimana avamo hinjira Sibomana Patrick,maze ku munota wa 67 APR Fc kuri koruneri yari itewe na Iranzi Jean Claude Rwatubyaye Abdul aza gushyiramo igitego cya 3.

Abdul Rwatubyaye ashimira "ALLAH' wari umuhaye igitego cya gatatu
Abdul Rwatubyaye ashimira "ALLAH’ wari umuhaye igitego cya gatatu
Rwatubyaye Abdul yaje guhita atahana umupira nk'umukinnyi winjije ibitego bitatu mu mukino
Rwatubyaye Abdul yaje guhita atahana umupira nk’umukinnyi winjije ibitego bitatu mu mukino
Igitego cya gatatu .....
Igitego cya gatatu .....
Ati muri bine mfitemo bitatu
Ati muri bine mfitemo bitatu
Rwatubyaye ashinirwa na Didier Bizimana nawe wahoze ari myugariro muri APR Fc
Rwatubyaye ashinirwa na Didier Bizimana nawe wahoze ari myugariro muri APR Fc

Umupira uri kugana ku musozo,APR Fc yaje gutsinda igitego cya kane,igitego cyatsinzwe na Sibomana Patrick wari wagiyemo asimbura,ndetse uza kurangira ari 4-1 maze Mbabane Swallows irasezererwa APR Fc ikomeza muri 1/16 cy’irangiza aho izahura na Young Africans yo muri Tanzania.

Sibomana Patrick wagiyemo asimbuye,yaje guhita atsinda igitego cya kane
Sibomana Patrick wagiyemo asimbuye,yaje guhita atsinda igitego cya kane

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Apr ni komereza ho nyiri inyuma.

Nzabonimpa thomas utuye rutsiro district and manihira sector yanditse ku itariki ya: 28-02-2016  →  Musubize

Apr fs nikomereze kabisa tuyir’inyuma

Nsengiyaremye erneste yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka