Ku munsi we wa mbere areba umukino w’ikipe ya APR Fc,umutoza mushya w’iyi kipe Nizar Kanfir,yaje kwakirizwa intsinzi y’ibitego bitatu ku busa,mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
- Umutoza mushya w’iyi kipe na Kalisa Adolphe umunyamabanga mukuru w’iyi kipe
- Iranzi Jean Claude yaje gushyirwa inyuma ku ruhande rw’ibumoso
Ibitego bya APR Fc ,byatsinzwe na Emery Bayisenge watsinze bibiri byose kuri Coup-Franc,maze icya gatatu kiza gutsindwa na Djihad Bizimana mu minota ya nyuma y’umukino.
- Bishimira igitego cya Djihad Bizimana
Abakinnyi babanjemo muri APR Fc:Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel,Ngabo Albert, Rwatubyaye Abdul, Bayisenge Emery, Benedata Janvier, Ntamuhanga Tumaini, Bizimana Djihad, Sekamana Maxime, Nkinzingabo Fiston, Mubumbyi Barnabe
- Sekamana Maxime nawe yari yongeye guhabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga
- Abdul Rwatubyaye yari yagarutse mu kibuga nyuma yo kuruhuka ku mukino w’Amagaju
Nyuma yo gutsinda uyu mukino,APR Fc yaje guhita isimbura AS Kigali ku mwanya wa 2,aho ubu irushwa na Mukura amanota 2 gusa,mu gihe Mukura yarangije imikino ibanza naho APR ikaba isigaje gukina imikino 2.
Imikino iteganijwe Kuri uyu wa kabiri
Gicumbi vs Espoir (Gicumbi)
Amagaju vs Rayon Sports (Nyamagabe)
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mukomere bahungu bacuu. APR oyeeeeeeeeeeeeeee
Felicitation ku Equipe nemera ,
Lazima igikombe n’icyayi.
Mutubwire bwangu imikino ibirii sigaye ya phase aller equipe tuzahura.
APR oyeeeee
Bravo kubakinnyi n’abafana ba APR FC