Ikibuga cyashegeshwe n’imvura,umukino w’Amagaju na Rayon Sports urasubikwa-Amafoto

Imvura idasanzwe yaguye hafi igihugu cyose isubitse umukino wagombaga guhuza Amagaju na Rayon Sports kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe

Nyuma y’aho itsinda ry’abasifuzi ryagombaga gusifura umukino w’umunsi wa gatanu wari guhuza Amagaju na Rayon Sports riteraniye rigasanga ikibuga ntikimeze neza,umukino wagombaga guhuza aya makipe yombi wasubitswe,hakazemezwa nyuma igihe uyu mukino uzabera.

Amafoto y’ikibuga cya Nyagisenyi cyagombaga kubera ho umukino

Aha ni iruhande rw'ikibuga aho abarengura imipira bakinda kuba bahagaze
Aha ni iruhande rw’ikibuga aho abarengura imipira bakinda kuba bahagaze
Mu nkengero z'ikibuga,aha ubusanzwe hicara abasimbura n'abatoza
Mu nkengero z’ikibuga,aha ubusanzwe hicara abasimbura n’abatoza
Aha hari habaye nk'uruzi
Aha hari habaye nk’uruzi
Aha ni mu kibuga hagati,ikipe yari gukina umupira wo hasi ni hano yari kuwunyuza
Aha ni mu kibuga hagati,ikipe yari gukina umupira wo hasi ni hano yari kuwunyuza
Ikipe ya Rayon Sports yari yaje muri iyi modoka,abafana bati turashaka kureba "DIARRA"
Ikipe ya Rayon Sports yari yaje muri iyi modoka,abafana bati turashaka kureba "DIARRA"
Akenshi iyo igitego kigiyemo hari igihe abafana babyinira hano
Akenshi iyo igitego kigiyemo hari igihe abafana babyinira hano
Ikirere nticyatumye abafana birebera umukino
Ikirere nticyatumye abafana birebera umukino
Ikipe ya Rayon Sports yategereje ko masaha y'umukino agera ngo ibone gusubira i Kigali
Ikipe ya Rayon Sports yategereje ko masaha y’umukino agera ngo ibone gusubira i Kigali
Abafana bamwe bahise bitahira,abandi bategereza ko amakipe ataha
Abafana bamwe bahise bitahira,abandi bategereza ko amakipe ataha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka