Ibyishimo by’abafana na nyuma ya COVID-19 bizagaruka? Twiyibutse uko byabaga bimeze

Amezi abaye arindwi abakunzi b’imikino batemerewe guhurira hamwe ngo bishime nk’ibisanzwe, ibi bikaba byaratewe n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibikorwa bihuza abantu benshi bihagarara.

Basketball

Uyu ni umwe mu mikino umaze kwigarurira abakunzi b’imikino mu Rwanda, aho nyuma yo kuzura kw’inyubako ya Kigali Arena ijyamo abantu ibihumbi 10, usanga abatuye mu Mujyi wa Kigali bagiye kwirebera uyu mukino, umukino unitabirwa kenshi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umupira w’amaguru

Mu mupira w’amaguru, uyu ari na wo ukunzwe na benshi mu Rwanda, ama stades mu bice bitandukanye by’igihugu yabaga yuzuye. Ubu abafana baribaza igihe bazemererwa kongera kujya muri stade bagafana nta nkomyi, ndetse bakanareba amakipe yabo bakumbuye.

Amagare

Umukino w’Amagare na wo ni umwe mu mikino ikundwa na benshi, by’umwihariko nk’isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda, aho usanga ibihumbi by’abafana byuzuye imihanda, birebera uko u Rwanda ruhatana n’amahanga.

AMAFOTO: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka