Ibiciro byo kwinjira kuri APR na Yanga byatangajwe

Ibiciro byo kwinjira ku mukino uzahuza APR Fc na Yanga kuri uyu wa Gatandatu byatangajwe,aho amake azaba ari amafaranga 1000

Mu mukino witezwe n’abafana benshi uba kuri uyu wa Gatandatu,aho APR Fc ihagarariye u Rwanda iza kuba ihura na Yanga ihagarariye Tanzania,mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo,abashinzwe gutegura uyu mukino bamaze gutangaza ibiciro byo kwinjira.

APR Fc mu myitozo kuri Stade Amahoro
APR Fc mu myitozo kuri Stade Amahoro

Mu myanya y’icyubahiro y’imbere (VVIP),kwinjira bizaba ari ibihumbi icumi,mu myanya y’icyubahiro ya kabiri (VIP) bizaba ari ibihumbi 5000, ahandi hatwikiriye mu ntebe z’umuhondo azaba ari ibihumbi bibiri,naho ahandi hose hasigaye hadatwikiriye azaba ari igihumbi kimwe cy’amanyarwanda.

Yanga nayo yakoze imyitozo ku kibuga cya Ferwafa
Yanga nayo yakoze imyitozo ku kibuga cya Ferwafa

Biteganijwe ko uyu mukino uzatangira Saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro,naho umukino wo kwishyura ukazaba nyuma y’icyumweru kimwe hagati y’italiki ya 18 na 20/03/2016 muri Tanzania, mu gihe izatsinda izahura na Al Ahly yo mu Misiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka