Hemed wa Kiyovu yagereranyije Gasogi United n’imbeba yanyoye Viagara

Nyuma y’amagambo yatangajwe na KNC mbere y’umukino uhuza Gasogi United na Kiyovu Sports kuri uyu wa kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Minani Hemed yamusubije.

Minani Hemed, Perezida w'Abafana ba Kiyovu Sports
Minani Hemed, Perezida w’Abafana ba Kiyovu Sports

Shampiyona y’umupira w’amaguru igeze ku munsi wayo wa gatandatu. Mu kiganiro umuyobozi wa Gasogi united KNC aherutse kugirana n’abanyamakuru ku wa mbere w’iki cyumweru, yavuze ko Kiyovu azayifata ku gakanu akayitera imikaka. Yongeyeho ko Kiyovu Sports azakina na yo yakabaye ikina mu cyiciro cya kabiri.

Minani Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu Sports ku rwego rw’igihugu yasubije KNC ko yayobye akazi. Yagize ati "Umuyobozi wa Gasogi nabanza nkamushimira. KNC yibeshye akazi, ntiyaba yarabaye Perezida w’ikipe ahubwo yari kuba intore kuko mu ntore njya mbona harimo abantu bavuza induru bikaryoshya injyana"

Yakomeje avuga ko umukino wa Gasogi United ari umwe mu mikino yoroshye Kiyovu Sports ifite kuko amakipe nka Gasogi United na Heroes ari amakipe arwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ku buryo gutsindwa na Gasogi United ari byo ngo byaba inkuru.

Ati “Nituva kuri Gasogi na Heroes tuzakomereza ku makipe yandi aba arwanira igikombe cya shampiyona. Ayo harimo APR FC, POLICE FC, RAYON SPORTS, ayo ni amakipe avuga ati nibura nubwo tutabona igikombe reka turwanire umwanya mwiza.”

Minani Hemed yunzemo ko Gasogi United imeze nk’ingunguru irimo ubusa. Mu magambo ye yagize ati “Ingunguru irimo ubusa iyo uyishyize ku musozi irasakuza cyane ku buryo abaturage batuye munsi aho ngaho bashobora guhunga bakeka ko hari icyabaye, rero twe ntabwo dukangwa n’izo nduru.”

“Umuyobozi wa Gasogi United, KNC ndamukunda cyane rwose. Mugereranya n’imbeba yo muri RDC yanyoye Viagra (umuti utera imbaraga abagabo). Iyi mbeba y’i Goma yarawunyoye irangije ihagarara hejuru y’umwobo iravuga ngo Nyirahuku (Injangwe) ziri he ngo zize nzitere inda? Nyirahuku ya mbere yahise iyimira. Navuga ko na Gasogi yahagaze ikavuga ngo amakipe ari he nyamire? Mukura yaraje ihita iyimira ahubwo sindamenya ikipe tuzakina kuko Gasogi ntiriho ariko kuberako ari umupira nawe urabyumva tuzakina”

Gasogi United irakira Kiyovu Sports kuri uyu wa kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 18:00 z’umugoroba. Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000frw , 3000frw, 5000frw na 15,000 rwf.

Gasogi United yakira Kiyovu Sports iri ku mwanya wa munani n’amanota atandatu, mu gihe Kiyovu iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 10.

Inkuru bijyanye:

Kiyovu nzayifata ku gakanu, nyishinge imikaka nyikarange - Byinshi mu kiganiro na KNC wa Gasogi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Amagambo ari aha.... KNC afite ivuzivuzi, Hemed nawe reka kumusubiza. Amagambo make ibikorwa byinshi.

ka yanditse ku itariki ya: 1-11-2019  →  Musubize

Murakoze cyane bavandi mugiye kuryoshya shampion kbs !!! ubwo KNC arongera kuvuga iki? ndaba ndareba!

Claude yanditse ku itariki ya: 31-10-2019  →  Musubize

What a Champion!!!
Iyi match ndajya kuyireba kbsa, ibi nibyo twari twarabuze

Eric yanditse ku itariki ya: 31-10-2019  →  Musubize

Hhhhhhhhhhhh!!!!! KNC uramukoze pe? Ngo imbeba yanyweye viagra??? Icyakora agira ivuzivuzi, aba akwiye abamucecekesha bya nyabyo!

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 31-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka