Gomes Da Rosa yageneye ubutumwa Rayon Sports

Mbere y’uko Rayon Sports yakira APR,Didier Gomes Da Rosa wahesheje Rayon Sports igikombe iheruka,yayigeneye ubutumwa bwo kwifashisha

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today,umutoza Didier Gomes Da Rosa wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports,yageneye ubutumwa abakunzi,abakinnyi ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports mbere y’uko bakira APR Fc kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatandatu.

Gomes niwe uheruka guhesha Rayon Sports igikombe iheruka
Gomes niwe uheruka guhesha Rayon Sports igikombe iheruka

Didier Gomes Da Rosa wahesheje Rayon Sports igikombe cya Shampiona iheruka,ndetse akananyagira APR Fc ibitego 4-0,yongeye kwibutsa abakinnyi ko n’ubwo baba bari mu bihe bibi intsinzi ishoboka,ndetse anababwira ko bagomba kwitangira Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu.

Gomes ati "Nzi ko Rayon Sports iri mu bihe bitoroshye,nibyo kandi ko nibaramuka batsinze bizagarura ibyishimo n’umunezero abafana. Ndabibifurije n’umutimwa wanjye wose,ndetse ndasaba n’abakinnyi kwitanga mu buryo bwose bushoboka."

"Mbibutsa ko ubwo duheruka gutwara igikombe bitari byoroshye, ndetse twari tunafitiwe ibirarane by’imishahara,ntibyatubujije kwitwara neza mu mukino w’amateka twanyagiyemo APR 4-0 mu gice cya kabiri."

"Ibihe bikomeye byagakwiye guhuza (kunga) abantu bose,abakinnyi,abayobozi ndetse n’abafana bikantuma ikipe igera kuri byinshi byiza." Didier Gomes Da Rosa aganira na Kigali Today

Didier Gomes Da Rosa ubu ari gutoza Coton Sport de Garoua yo muri Cameroun
Didier Gomes Da Rosa ubu ari gutoza Coton Sport de Garoua yo muri Cameroun

Amakipe abiri meza mu Rwanda,yayasabye kwerekana isura y’umupira wo mu Rwanda

Yakomeje agira ati "Nta mukinnyi wa Rayon n’umwe ugomba kwizigama ejo,ni ugukina n’umutima wose,nta kunanirwa bagomba gukoresha imbaraga mu guhatanira umupira bakabatinya,cyane cyane bagomba kwigirira icyizere,bakagirira icyizere Rayon.Uyu mukino hagati y’amakipe abiri meza werekane urwego umupira wo mu Rwanda ugezeho.

Gomes niwe uheruka guhesha Rayon Sports igikombe iheruka
Gomes niwe uheruka guhesha Rayon Sports igikombe iheruka

Yasoje agira ati "Rayon Sports ikomeye kuruta buri umwe wese, ikomeye kuruta abakinnyi,kuruta umutoza uwe ari we wese,Rayon izahora ari Rayon binyuze mu bafana bayo bayihoza ku mutima,bayikunda by’ukuri,amahirwe masa kandi nongeye kubifuriza intsinzi."

Abakinnyi bari babanjemo ubwo Gomes yatsindaga APR ibitego 4-0

Rayon Sport: Gerard Bikorimana, Karim Nizigiyimana, Iddi Nshimiyimana, Faustin Usengimana, Abouba Sibomana, Johnson Bagoole, Aphrodis Hategekimana, Jamal Mwiseneza, Fuadi Ndayisenga, Cedric Amissi, Pappy Kamanzi.

Rayon Sports iheruka kwegukna igikombe mu mwaka wa 2013
Rayon Sports iheruka kwegukna igikombe mu mwaka wa 2013

APR FC: Jean Claude Ndoli, Hamdan Bariyanga, Heritier Turatsinze, Ismail Nshutiyamagara, Albert Ngabo, Jean Baptist Mugiraneza, Tumaine Ntamuhange, Jean Claude Iranzi, Hegman Ngomirakiza, Jacques Cyubahiro, Bernabe Mubumbyi.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

UWO MUTOZA AGARUTSE TWANEZERWA.IKIPE YACU YAKONGERA IKABONA INTSINZI

Nikamida2020@ yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

Gomez Turamukunda Cyane.Adufashije Yagaruka Muri Rayon Sport Murakoze.

Xavier yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

Turagukunda Gomez nawe ujye uduhoza ku.mutima.

alias yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

Abarayons ntibazibagirwe uyu mugabo uhora abazirikana.nange ndamushimira kuba akibuka ko umupira wacu ubaho kdi atakiwurimo.murakoze kubw’inkuru nziza mutugezaho.

Ntaganzwa Alex yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

Turakwifuza garuka garuka

tharcisse yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

IGITEKEREZO MFISE NUKWIRINDA INDWARA

ELIE yanditse ku itariki ya: 24-10-2015  →  Musubize

Byaba Byiza Agarutse Murugo Tugakomeza Gutwara Ibikombe Gomez Turamwemera.

Appolinaire Hafashimana yanditse ku itariki ya: 23-10-2015  →  Musubize

Byadushimisha Agarutse Wenda Twakongera Kugitwara.

Appolinaire Hafashimana yanditse ku itariki ya: 23-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka