Ferwafa na Minispoc ni bo bansabye ko Shampiyona ihagarara-Umutoza w’Amavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnattan McKinstry yahakanye amakuru yavugaga ko ari we wasabye ko shampiyona ihagarikwa.

Nyuma y’aho bitangajwe ko shampiona y’icyiciro cya mbere isubiswe kugeza ikihe kitazwi,byaje kuvugwa ko umutoza w’Amavubi ariwe wasabye ko Shampiyona isubikwa,yaje guhakana ayo makuru ahubwo avuga ko yabisabwe kandi akabyemera.

McKinstry yakoresheje imyitozo,gusa nyuma yayo yatangaje ko atari we wasabye ko Shampiona ihagarara
McKinstry yakoresheje imyitozo,gusa nyuma yayo yatangaje ko atari we wasabye ko Shampiona ihagarara

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today nyuma y’imyitozo y’ikipe y’igihugu,Johnattan Brian McKinstry yatangaje ko bwa mbere yabisabwe n’umwe mu bakozi ba Minispoc,nyuma aza kongera kubisabwa n’umukozi wa Ferwafa,aho bose bamubwiraga ko shampiyona y’icyiciro cya mbere yaba ihagaritswe kugira ngo abakinnyi babone umwanya uhagije wo kwitegura CHAN.

"Nk’undi mutoza wese sinasabwa kongererwa umwanya wo gutegura abakinnyi ngo mbyange. Bwa mbere nahamagawe n’umukozi wa Minispoc,nongera guhamagarwa n’uwo muri FERWAFA,gusa naje kubabwira ko abayobozi b’amakipe batazabyishimira ariko nanjye ntabwo nari kwanga."

McKinstry aganira n'umutoza w'abanyezamu ku Kicukiro kuri uyu wa gatatu
McKinstry aganira n’umutoza w’abanyezamu ku Kicukiro kuri uyu wa gatatu

Guhagarara kwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu buryo butunguranye byakomeje kutishimirwa n’abayobozi benshi b’amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda,cyane ko bishobora kubangamira ingengo y’imari bari bateguye ishobora kwiyongeraho amezi arenga atatu atari yateguwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko se guhagarika championant ni ikibazo?ni ugukunda karabaye gusa!CHAN se ntiri bugufi?bravo ahubwo abonye umwanya wo gutegura equipe!

Claude yanditse ku itariki ya: 10-12-2015  →  Musubize

Nubundi Ntibyumvikanaga.Ferwafa Numutoza Ninde Ukuriye Undi?Minisiteli Seyo?Nyabuna Mukomeze Mube Ijwi Ryabatuje,Nsabiye Amakipe,Natwe Dukunda Umupira Turabihiwe Pee!.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka