• UEFA Champions League: Arsenal izahura na AC Milan muri 1/8

    Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yatomboye AC Milan yo mu Butaliyani mu mikino ya 1/8 cy’irangiza cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwabo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League).



  • Isonga FC irimo kwitegura umukino izakina na Espoir kuwa gatanu

    Kuva tariki 12/12/2011, ikipe yitwa Isonga FC hamwe n’umutoza wayo Richard Tardy iri i Rusizi mu ntara y’iburengerazuba mu myiteguro y’umukino izakina n’ikipe ya Espoir tariki 16/12/2011.



  • United Stars yarokotse impanuka yabereye i Save

    Ubwo ikipe yo mu cyiciro cya kabiri yitwa United Stars yajyaga gukina na kaminuza y’u Rwanda i Huye ejo, yakoze impanuka imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yari ibatwaye irenga umuhanda, ariko ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.



  • Uruganda Inyange rwateye Isonga FC inkunga ya miliyoni 35

    Miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda ni yo uruganda Inyange ruzaha ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ubu yahawe izina ry’Isonga FC, mu rwego rwo kugirango iyi kipe yitware neza muri shampiyona y’cyiciro cya mbere mu Rwanda.



  • Perezida Kagame yashimiye ikipe ya Uganda n’ubwo yatsinze u Rwanda muri CECAFA

    Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa abantu bakiri batoya bakoze ibikorwa by’indashyikirwa (Young Achievers’ Awards” wabereye i Kampala muri Uganda, yashimye ikipe yabo yatsinze u Rwanda ku mukino wa nyuma muri CECAFA.



  • Samuel Eto’O yatangije ishuri ryigisha umupira muri Gabon

    Tariki 09/12/2011 mu mujyi wa Libreville muri Gabon hatangijwe Fondation Samuel Eto’O ifite inshinga zo kwigisha gukina umupira w’amaguru urubyiruko ruri hagari y’imyaka 10 na 11 mu rwego rwo kumenya abafite impano muri uwo mukino.



  • Kuva 1995, u Rwanda rumaze gutsinda Uganda inshuro 6 mu mikino 14

    Ku va mu mwaka w’1995 mu mikino igera kuri 14 imaze guhuza u Rwanda na Uganda, u Rwanda rumaze gutsinda imikino 6 naho Uganda itsinda inshuro 7, zinganya umukino umwe.



  • Mourinho yashyizeho amategeko 10 azamufasha gutsinda FC Barcelona

    Kugira ngo Jose Mourinho agere ku ntego ye yo gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka agomba kubanza gutsinda FC Barcelona, mukeba w’ibihe byose wa Real Madrid kandi ngo yumva azabigeraho abakinnyi be nibakurikiza amategeko icumi yabahaye.



  • CEFACA: Uyu munsi U Rwanda rurakina na Zanzibar muri ¼

    Kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Zanzibar umukino wa ¼ cy’irangiza muri CECAFA ikomeje kubera I Dar es Salaam muri Tanzania.



  • U 20 yatangiye kwitegura shampiyona

    Nyuma yo kwemererwa kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, kuri uyu wa kane, yatangiye imyitozo yitegura imikino y’ibirarane itakinnye.



  • CECAFA: Abafana ba Yanga aho gufana Tanzaniya bifanira Haruna Niyonzima

    Mu mikino ya CECAFA ibera muri Tanzania, abafana b’ikipe ya Yanga yo muri icyo guhugu bifanira Haruna Niyonzima usanzwe akinira iyo kipe ariko ubu akaba arimo gukinira u Rwanda.



  • CECAFA: u Rwanda rwageze muri ¼ cy’irangiza

    Ibitego bibiri ku busa u Rwanda rutsinze Zimbabwe bitumye Amavubi ajya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA y’uyu mwaka.



  • Abafana ba Bugesera FC bari bakubise umusifuzi akizwa na polisi

    Tariki 27/11/2011, bamwe mu baturage bari bitabiriye kureba umukino wahuzaga ikipe ya Bugesera FC na Unity FC zo mu cyiciro cya kabiri bari bakubise umusifuzi w’umukino batishimiye imisifurire kuko bavuga ko yibye ikipe yabo iminota igera kuri 17.



  • Gisanura yatorewe kujya muri komite nyobozi ya CECAFA

    Raoul Gisanura Ngezi usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yamaze gutorerwa kujya muri komite y’ubuyobozi bwa CECAFA mu matora yebereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa gatatu.



  • CECAFA: Ku munota wa nyuma Namibia yavuyemo isimburwa na Zimbabwe

    Amavubi ashobora kuzahura n’akazi gakomeye muri CECAFA yatangiye kuri uyu wa gatanu, kuko agomba kuzahangana na Zimbabwe yajemo ku munota wa nyuma ikaba yasimbuye Namibia yavuyemo bitunguranye.



  • U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

    N’ubwo u Rwanda ruheruka gutsinda Eritrea ibitego 3 kuri 1 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku isi. Ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 114.



  • Micho yahagurukanye abasore 20 berekeza muri CECAFA

    Kuri uyu wa gatatu ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse I Kigali yerekeza muri Tanzania mu mikino ya CECAFA izatangira ku wa gatanu. Umutoza Milutin Micho witwaje abakinnyi 20 yasize yijeje Abanyarwanda kuzabashimisha.



  • Police FC ku mwanya wa mbere by’agateganyo

    Police FC yamaze gufata umwanya wa mbere nyuma yo kubona amanota atatu ku cyumweru ubwo yatsindaga La Jeunesse ibitego 2 ku busa. Etincelles na APR FC zari zihanganiye umwanya wa mbere zanganyije igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wazihuje kuwa gatandatu.



  • “Natsinzwe kubera urupfu rwa muramu wanjye, si igikona cyabiteye” - Umutoza w’Amagaju

    Umutoza w’ikipe y’Amagaju, Bizimana Abdu alias Beken, aratangaza ko yatsinzwe umukino wayihuje na Mukura kubera urupfu rwa muramu we; atari ukubera igikona cyaje mu kibuga. Muramu wa Bizimana yapfiriye mu mpanuka y’imodoka y’ikamyo yabaye tariki 19/11/2011 bituma atabasha kuboneka ku mu kino wabereye kuri sitade Kamena.



  • CECAFA: ku ikubitiro U Rwanda ruzakina na Tanzania

    Ubuyobozi bwa CECEFA bwashyize ahagaragara uko amakipe azahura mu matsinda y’imikino y’uyu mwaka izabera i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki ya 25 ugushyingo kugeza 10 ukuboza. Ku ikubitiro u Rwanda ruzabanza gukina na Tanzania tariki 26.



  • U Rwanda rwasezereye Eritrea

    Ibitego 3 kuri 1 u Rwanda rwatsinze Eritrea kuri uyu wa kabiri kuri stade Amahoro nibyo byahesheje Amavubi gukomeza urugamba rwo gushakisha itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi cya 2014 muri Brazil. Eritrea yo yahise isezererwa.



  • Amavubi 3-1 Eritireya (Inkuru mu mafoto)

    Umukino urangiye Amavubi atsinze 3-1 cya Eritireya



  • Amavubi yizeye gusezerera Eritrea

    Umutoza w’Amavubi, Milutin Micho n’abamwungirije bafite icyizere cyinshi cyo gusezerera Eritrea mu mukino uhuza amakipe yombi uyu munsi kuri sitade Amahoro i Remera saa cyenda n’igice, mu rwego rwo guhatanira kujya mu matsinda yo gushaka itike yo kuzakinira igikombe cy’isi cya 2014.



  • Eritireya yitoreje kuri stade amahoro uyu mugoroba (inkuru mu mafoto)

    Ejo kuwa kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2011 saa cyenda n’igice hazaba umukino w’umupira w’amaguru kuri stade amahoro wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizaba mu mwaka wa 2014, uyu mukino uzahuza ikipe y’igihugu Amavubi na Red sea stars ya Eritireya. Ikipe ya Eritireya yageze i Kigali kuwa mbere tariki ya 14 (...)



  • Nyuma yo kunganya na Eritireya Micho yongereye abakinnyi batanu mu Amavubi

    Mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Eritrea i Kigali kuri uyu wa kabiri, umutoza w’Amavubi Milutin Micho yongereye imbaraga mu ikipe ye ashiramo abandi bakinnyi batanu batari bagaragaye mu mukino ubanza wabereye Asmara ku wa gatanu aho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.



  • Abasifuzi babiri b’abanyarwanda bazasifura CECAFA

    Hudu Munyemana na Gervais Munyanziza nibo basifuzi b’abanyarwanda batoranyjijwe kuzasifura imikono ya CECAFA y’ibihugu izabera i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza 10 Ukuboza.



  • Ibanga ryihishe inyuma y’intsinzi ya Mukura VS

    Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS bamaze igihe babaho mu buryo budasanzwe dore ko kuva shampiyona yatangira aba bakinnyi bagera kuri 21 basigaye baba hamwe, bakarya kimwe ndetse bakagendera no ku mategeko aho bacumbitse ku i Taba mu mujyi wa Huye.



  • Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza Eritrea

    Nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, ashyize ahagaragara abakinnyi 18 bazakina umukino uzabahuza na Eritrea, ku isaha ya saa mbiri n’igice z’iki gitondo nibwo Amavubi yahagurutse I Kigali yerekeza muri Eritereya.



  • CECAFA : u Rwanda rwashyizwe mu itsinda rimwe na Tanzania

    Muri tombola yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania kuri uyu wa gatatu, u Rwanda rwashyizwe mu itsinda rimwe na Tanzania mu mikino yo guhatanira igikombe cya CECAFA izatangira tariki 25 ugushyingo kugeza 10 ukuboza uyu mwaka.



  • Amavubi: Daddy Birori akomeje kutitabira imyotozo

    Mu gihe Amavubi yitegura kwerekeza muri Eritrea kuri uyu wa kane, umwe mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bari bategerejwe Daddy Birori ntaragaragara mu myitozo



Izindi nkuru: