Côte d’Ivoire ni yo yegukanye umwanya wa gatatu wa CHAN

Ku ntsinzi y’ibitego 2-1,ikipe ya Côte d’Ivoire ni yo yegukanye umwanya wa gatatu w’irushanwa rya CHAN itsinze Guinea

Ikipe ya Côte d’Ivoire yari yaratsinzwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" mu mukino ufungura amarushanwa ya CHAN taliki 16/01/2016,niyo yegukanye umwanya wa gatatu w’aya marushanwa nyuma yo gutsinda Guinea ibitego 2-1.

Côte d'Ivoire ishimira Imana iyihaye umwanya wa gatatu
Côte d’Ivoire ishimira Imana iyihaye umwanya wa gatatu

Mu mukino wari wasifuwe n’umunyarwanda Hudu Munyemana,ikipe ya Côte d’Ivoire niyo yafunguye amazamu ku munota wa 33 w’umukino,igitego kitsinzwe na M. Youla ubwo yageragezaga guha umupira umunyezamu we maze akawuhusha agashiduka zinyeganyega.

Umunyezamu wa Guniea wakoze amakosa muri uyu mukino ntiyumvaga ibyamubayeho
Umunyezamu wa Guniea wakoze amakosa muri uyu mukino ntiyumvaga ibyamubayeho
Cote d'Ivoire ishaka igitego
Cote d’Ivoire ishaka igitego

Nyuma y’iminota ibiri gusa ku munota wa 35, Côte d’Ivoire yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na G. Badié ,ndetse n’igice cya mbere kirangira ari 2-0,aho ndetse Côte d’Ivoire yari yanahushije Penaliti.

Mu gice cya kbairi cy’umukino ikipe ya Côte d’Ivoire yaje kongera guhusha indi Penaliti ku munota wa 64,maze umukino uri kugana ku musozo ikipe ya Guinea iza kubona igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Aboubacar Leo Camara ku munota wa 88.

Ikipe ya Cote d'Ivoire imaze gutsindwa igitego ku munota 88
Ikipe ya Cote d’Ivoire imaze gutsindwa igitego ku munota 88
Guniea imaze gutsinda icy'impozamarira
Guniea imaze gutsinda icy’impozamarira
Nyuma y'umukino ,abakinnyi barahana "Fair Play"
Nyuma y’umukino ,abakinnyi barahana "Fair Play"
Hudu Munyemana wasifuye umukino ,aha yari awurangije
Hudu Munyemana wasifuye umukino ,aha yari awurangije
Abafana biganjemo mo aba Congo bakurikirana umukino
Abafana biganjemo mo aba Congo bakurikirana umukino

Nyuma y’uyu mukino ni umukino wa nyuma w’aya marushanwa,aho DR Congo na Mali ziza kuba zihatanira igikombe guhera ku i Saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka