Congo igeze ku mukino wa nyuma wa CHAN itsinze Guinea

Ikipe ya Congo ibaye iya mbere igera ku mukino wa nyuma wa CHAN 2016,itsinze Guinea Penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa gatatu

Kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatatu taliki ya 03/02/2016 habereye umukino wa mbere wa ½, Uyu mukino wa 1/2,umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Republika iharanira Demokarasi ya Congo,ikipe yahageze isezereye Amavubi y’u Rwanda ku bitego 2-1,ndetse na Guinea yasezereye ikipe ya Zambia kuri Penaliti 5-4.

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yose ananiwe gutsinda
Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yose ananiwe gutsinda
Umufana wa Guinea
Umufana wa Guinea
Umufana wa Congo aha yibazaga uko biza kurangira
Umufana wa Congo aha yibazaga uko biza kurangira

Nyuma y’aho yombi arangije iminota 90 isanzwe y’umukino,haje kwitabazwa iminota 30 y’inyogera,maze ku munota wa 104,ikipe ya Congo iza guhita ifungura mazamu ku gitego cyatsinzwe na Johnattan Bolingi.

Abafana ba Congo mu byishimo
Abafana ba Congo mu byishimo

Nyuma yo kubona igitego cya mbere,ikipe ya Congo ntibyayibujije gukomeza gusatira Guinea,gusa ni nako iyi kipe yakomezaga kugenda itinza iminota,cyane ko yasaga nk’iyamaze kwizera intsinzi.

Ubwo umusifuzi wa kane yerekanaga ko hagiye kongerwaho iminota ibiri y’inyongera,ikipe ya Guinea yasirisimbye imbere y’izamu maze Guinea Ibrahima Sory Sankhom azaguhita ibona igitego cyo kwishyura,maze nyuma yo kukishimira umusifuzi yerekana ko umukino urangiye,maze hiyambazwa penaliti.

Uko Penaliti zatewe

Ikipe ya Congo niyo yabanje gutera Penaliti maze Joel Kimwaki arayinjiza,umukinnyi wa Guinea arayihusha,Uwa Congo wamukurikiye nawe umunyezamu awukuramo,uwa Guinea arawinjiza,uwa Congo nawe arawutsinda,uwa Guinea arawutsinda,uwa Congo nawe arawutsinda,uwa Guinea wateye agashoti gato cyane nawe arayihusha,maze mu gihe Congo yasabwaga gutsinda Penaliti ya Gatatu igahita yerekeza kuri Final,uwayiteye nawe yahise ayihusha.

Hongeweho imwe imwe ...

Iya 6 Guinea yayinjije,Congo nayo irayinjiza,Guinea irinjiza,Congo nayo yinjiza indi,maze uwateye iya nyuma ya Guinea ayiboneza mu mbaoko y’umunyezamu wa Congo,bituma Congo ihita yerekeza ku mukino wa nyuma.

Abafana ba Congo mbere yo kubona igitego
Abafana ba Congo mbere yo kubona igitego

Abakinnyi babanjemo

Guinea: Abdoul Aziz Keita, Mohamed Youla, Aboubacar Léo Camara, Ibrahima Sory Bangoura, Alseny Bangoura, Ibrahima Sory Soumah, Ibrahima Sory Sankhon, Mohamed Thiam, Moussa Diawara, Jean Mousté, Alseny Camara « Agogo ».

DR Congo: Ley Matampi,Joyce Lomalisa,Padou Bompunga,Mechak Elia,Doxa Gikanji, Christian Ngudikama. ,Nelson Munganga,Merveille Bope,Joel Kimwaki,Johnattan Bolingi Mpangi,Yannick Bangala

Undi mukino wa 1/2 cy’irangiza uteganijwe kuri uyu wa kane ku i Saa kumi z’umugoroba,ukazahuza Cote d’Ivoire yasezereye Cameroun iyitsinze ibitego 3-0,ndetse na Mali yasezereye Tunisia,umukino nawo uzabera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.

Andi mafoto menshi murayasanga kuri Flickr ya Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

DR COngo tura kwemeye pe. Abanyecongo muzi gutera ruhago pe. Congratulations. Mbega umupira. Le Reopards de ra RDC Oyee! Coach Flora Ibenge Oyee. Natwe aba Nyarwanda tu bari inyuma mukomereze ahoo. N’igikombe mura gitwara pe.

Pepe yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka