COVID-19, Kubura abakinnyi barindwi: Ibyo wamenya mbere y’umukino w’ Amavubi na Mozambique

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mozambique yahamagaye abandi bakinnyi barimo kapiteni wabo Dominguez nyuma y’abagaragaweho COVID-19 ndetse no kubura barindwi bakina i Burayi.

Ikipe y’igihugu ya Mozambique “Os Mambas” iravugwamo ibibazo by’abakinnyi mbere y’uko ihaguruka i Maputo yerekeza i Kigali mu mukino w’umunsi wa gatanu wo gushaka itike ya CAN 2021 izabera umwaka utaha muri Cameroun.

Abakinnyi bamwe banduye COVID-19 bashyizwe mu kato

Ikinyamakuru Lance cyo muri Mozambique cyatangaje ko abakinnyi babiri b’iyi kipe ya OS Mambas barimo Kito, Amadu na Bhéu bamaze kubasangana icyorezo cya COVID-19 bahita bashyirwa mu kato.

Umutoza wa Mozambique Luís Gonçalves
Umutoza wa Mozambique Luís Gonçalves

Mu gushaka umuti w’ikibazo, umutoza Luís Gonçalves yahise ahamagara abandi bakinnyi batatu ngo basimbure bariya, abo ni Chico Mioche na Nelson bakinira Costa do Sol duo, ndetse na Fidel na Melque bakinira Association Black Bulls zo muri Mozambique.

Zira FK yo Azerbaijan yemeye kurekura rutahizamu wayo Clésio Baúque
Zira FK yo Azerbaijan yemeye kurekura rutahizamu wayo Clésio Baúque

Gusa iyi kipe andi makuru meza kuri yo ni uko ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijan yaje kwisubira ku mwanzuro yari yafashe, yemera kurekura rutahizamu Clésio Baúque ngo aze gufasha Os Mambas.

Kugeza ubu abakinnyi barindwi bakina hanze ntibazaboneka

Abo ni Mexer (Bordeaux) na Reinildo (Lille), bakina mu Bufaransa, Witi (Nacional da Madeira), Zainadine Júnior na Amancio (Marítimo), bakina muri Portugal, Reginaldo ukinana na Rwatubyaye muri Shkupi yo muri Macedonia ndetse na David Malembane ukinira Lokomotovi.

Baniyambaje kapiteni wabo utari wahamagawe

Kapiteni wa Mozambique witwa Elias Gaspar Pelembe uzwi ku izina rya Dominguez, yahamagawe ku munota wa nyuma ngo afatanye n’abandi, uyu akaba amaze iminsi mike mu ikipe ya Polokwane City yo mu cyiciro cya kabiri muri Afurika y’Epfo.

Elias Gaspar Pelembe uzwi ku izina rya Dominguez yiyambajwe ngo azibe icyuho
Elias Gaspar Pelembe uzwi ku izina rya Dominguez yiyambajwe ngo azibe icyuho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka